The Ben ni we muhanzi mukuru uzaririmba muri East African Party
Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ni we muhanzi mukuru utegerejwe kuzaririmba mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party kizaba ku Bunani bwa 2020 gitegurwa na East African Promoters (EAP).

Gutangaza ko The Ben ari we muhanzi mukuru uzaririmba muri iki gitaramo bisa n’ibyatinze gutangazwa, ugereranyije n’igihe batangiriye kwamamaza iki gitaramo. Byabanje guhwihwiswa ko iki gitaramo kizasusurutswa n’umunyamahanga.
Wizkid wo muri Nigeria ni we washyirwaga mu majwi, ariko East African Promoters itegura iki gitaramo iza kuvuga ko atari we.
Igihe The Ben yatumirwaga mu gitaramo cya All African Music cyabereye i Dubai, yari akiri mu biganiro na EAP, ariko yari atararangiza kumvikana n’ubuyobozi bw’iki kigo ibijyanye no kuririmba muri iki gitaramo.
EAP ivuga ko The Ben ari umwe mu bahanzi barindwi bari ku rutonde rw’abazaririmba muri iki gitaramo, ariko ni we muhanzi mukuru uzaba utegerejwe muri iki gitaramo.
Ubuyobozi bwa EAP buvuga ko abandi bahanzi bazajya batangazwa buri munsi, uhereye igihe The Ben yatangarijwe.
East African Party ni igitaramo kiba ku mugoroba w’Ubunani kikaba kimaze kwandika izina mu Rwanda kuko cyatangiye gihamagara abahanzi bakomeye bo mu Rwanda, abo mu karere n’abahanzi mpuzamahanga. Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 12, ikaba ari inshuro ya 5 abahanzi b’Abanyarwanda bagiye kwiharira urubyiniro nk’abatumirwa bakuru.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
wou kbx nibyiza cyane