Dore bimwe mu birori bizaba mu mpera z’iki cyumweru

Akenshi mu mpera z’icyumweru hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu mijyi yunganira Kigali, haba hari ibitaramo byateguwe kugira ngo bifashe abantu gususuruka.

Kigali Today irakugezaho bimwe mu bitaramo biteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.

Kuwa gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019

Uyu munsi ni bwo hatangizwa ku mugaragaro imurikagurisha rya “Made in Rwanda”.

Ni imurika ryafunguriwe ku mugaragaro ahasanzwe habera imurikagurisha hazwi ‘Gikondo expo ground’ (Kigali).

Abatuye mu mugi wa Huye barataramira ahitwa ‘Upendi’ hahoze hazwi nka Faucon. Haracurangira itsinda ryitwa Bortopra band.

Mu mikino kuri uyu wa gatanu, hari umukino uhuza APR FC na Espoir FC uza kubera kuri sitade ya Kigali ku isaha ya saa cyenda.

Mu karere ka Musanze, mu mujyi hari kubera imurikagurisha ry’intara y’Amajyaruguru.

Muri iri murikagurisha, buri munsi abaryitabiriye basusurutswa n’abahanzi batandukanye.

Kuri uyu wa gatanu barataramirwa na Urban Boys.

Kuwa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2019

Igitaramo cyitezwe na benshi, ni ikitwa “Ma vie Album launch” umuhanzi Social Mulah azamurikiramo umuzingo we.

Ni igitaramo kizabera mu ihema rya Camps Kigali, cyatumiwemo abahanzi bakomeye nka King James, Big Farious, Bruce Melody, Yvan Buravan, Marina na Yverry.

Mu myidagaduro, ntitwakwibagirwa ibihembo bya ‘AFRIMA’ bizatangirwa muri Nigeriya.

Ni ibihembo bitangwa ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika.

Charly & Nina na The Ben ni bo Banyarwanda bari mu hatanira ibi bihembo.

Mu mikino yo mu Rwanda, umukino w’ibirori ni uzahuza abanyamugi babiri aribo AS Kigali na Kiyovu Sports, ubere kuri sitade ya Kigali saa cyenda.

Naho mu Bwongereza, Manchester City iri ku mwanya wa kabiri izakina na Chelsea iri ku mwanya wa gatatu bihanganye cyane mu manota.

Mu imurikagurisha ribera i Musanze, kuwa gatandatu abazaryitabira bazataramirwa na Riderman.

Ku cyumweru ku itariki ya 25 Ugushyingo 2019

Hari igitaramo ‘Seka Live with Arthur’ cyateguwe na Arthur Nkunsi.

Iki gitaramo cy’urwenya kimaze kuba ngarukamwaka, kizabera muri Kigali Marriott Hotel saa kumi n’ebyiri.

Cyatumiwemo abanyarwenya mpuzamahanga nka Klint (Nigeria) na Dr (Kenya) Da Drunk of Weneke, Merci, Zabra, Divine, Milly, Patrick n’abandi bakizamuka ba hano mu Rwanda.

Mu mikino, Abanyakigali bazareba umukino wa Gicumbi FC izakiramo Rayon Sports FC kuri sitade ya Kigali saa 15h00.

Mu imurikagurisha ribera i Musanze, kuri uyu munsi bazataramirwa na Theo Bosebabireba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka