Zizou witegura gusohora Mixtape yakoze indirimbo ye ya munani

Indirimbo yitwa “Karibu Nyumbani” ihuriwemo na Riderman, Uncle Austin, Bruce Melodie na Amalon, ni indirimbo ya munani mu zo Zizou Al Pacino amaze gukora zihuza abahanzi batandukanye (All Stars), ndetse ari mu myiteguro yo gushyira hanze Mixtape azahurizaho izi ndirimbo zose.

Zizou Al Pacino
Zizou Al Pacino

Uyu musore uzwi cyane mu byo guhuriza abahanzi mu ndirimbo, ubu akaba anayoboye Studio ya Monster Records, yabwiye Kigali Today ko indirimbo yashyize hanze izakurikirwa n’izindi ndirimbo esheshatu azarangiza gusohora mu kwezi kwa kabiri ahite ashyira hanze Mixtape izi ndirimbo zihuriyeho.

Mu kiganiro kigufi yahaye Kigali Today, Zizou yahishuye ko n’ubwo yashyiraga hanze indirimbo nyinshi zihuriweho guhera muri 2011 zimwe muri zo zitazaba ziri kuri Mixtape agiye gushyira hanze.

Yagize ati “Mixtape nzashyira hanze mu kwezi kwa kabiri izaba iriho indirimbo zirindwi ariko ntabwo hazaba hariho izo nasohoye mbere.”

Indirimbo “Wimfatanya n’isi” yahurijemo Zigg 55, King James, Uncle Austin, Social Mula na Diplomate, imaze umwaka umwe gusa ashyize hanze, ni yo izabanza kuri Mixtape mu gihe izindi zose ari izo azashyira hanze mu minsi iri imbere.

Tumubajije uko yungukira muri izi ndirimbo cyangwa icyo abahanzi bakorana na we bungukiramo, yavuze ko impande zombi zumvikana zigakora indirimbo ku buryo buri muhanzi aba azi impamvu agiye kuririmba muri iyi ndirimbo.

Ibi ariko na we biramufasha nk’umuntu usanzwe afite inzu itunganya umuziki, akavuga ko bimufasha cyane kumenyekanisha inzu ye n’izina rye.

Yagize ati “Icyo nungukamo ni ukumenyekanisha ibikorwa byanjye kuko birancururiza, ni imwe mu nzira nahisemo kunyuramo ncuruza ibikorwa byanjye bya muzika.”

Nyinshi mu ndirimbo zihuriweho za Zizou ni zimwe mu zagiye zimenyekana cyane, harimo nka Arambona agaseka, Bagupfusha Ubusa, Niko nabaye, Fata Fata, Ibitenge n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izo ndirimbo zizasohoka ryari?

Nshimiyimana sharif yanditse ku itariki ya: 14-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka