Miss Muyango yagarutse mu Rwanda yakirwa n’umukunzi we Kimenyi

Miss Uwase Muyango Claudine wari umaze iminsi aba mu mujyi wa Dubai ku mpamvu avuga ko ari iz’akazi, yagarutse mu Rwanda mu ijiro ryo kuri iki cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, yakirwa n’umukunzi we Kimenyi Yves umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sport.

Miss Muyango yakiriwe n'umukunzi we Kimenyi Yves
Miss Muyango yakiriwe n’umukunzi we Kimenyi Yves

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango, rwamamaye rwagati mu mwaka wa 2019 ndetse mu kwezi k’Ukwakira muri uyu mwaka, Muyango yakoreye umukunzi we ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza, amusezeranya urukundo rudashira, ndetse benshi batangira gutekereza ko aba bombi baba benda kubana nk’umugore n’umugabo.

Nyuma y’iminsi mike ibi birori bibaye, Muyango yahise ajya kuba i Dubai aho byavuzwe ko agiye mu kazi, gusa asiga yijeje umukunzi we ko bazakomeza gukundana n’ubwo aho bombi bari hari intera ibatandukanya.

Miss Muyango yakiriwe n'inshuti ze
Miss Muyango yakiriwe n’inshuti ze

Ubwo Muyango yatungukaga ku kibuga cy’indege mu mugoroba wo kuri iki cyumweru, yasanganiwe na bamwe mu bantu bo mu muryango we ndetse na zimwe mu nshuti ze, ariko umukunzi we Kimenyi yari imbere yabo afite indabo byongera gushyushya imbuga nkoranyambaga.

Miss Uwase Muyango Claudine yamamaye cyane mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ubwo yaserukiraga Intara y’Amajyepfo, aza no kugaragara mu bakobwa 15 bageze mu cyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho muyango mwizina rya kimenyi yve ndakuramukije ugire umunsi mwiza ndetse mboneyeho nokukwifuriza umwaka mushya na noel nziza wowe na Chou wawe yve muzagire ibyishimo byiza munazirikana nyagasani uzatuvukira kuko abakunda yve nge nkumufana wawe nifujeko mumano wageneye umugore wawe muyango Claudine wongeraho itsinzi igutegereje le 21/12/2019 kandi muzabyare hungu nakobwa

Ayirwanda jean pierre yanditse ku itariki ya: 16-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka