Ni nde wabazwa isubira inyuma rikabije rya Sinema Nyarwanda?

Hashize igihe Sinema yo mu Rwanda igaragaza gucika intege, ndetse ababikurikira bavuga ko kurunduka kwa nyuma kwarangiranye n’umwaka wa 2013, ku buryo imyaka yakurikiyeho benshi mu bakoraga muri uru ruganda babaye abashomeri, abandi bahindura imirimo kuko gukora filimi bitari bigitanga amaramuko.

Inzego zitandukanye zirimo abakinnyi ba filimi, abayishoragamo imari, inzego za Leta n’abandi bari bashinzwe kugira icyo bakora kuri iki kibazo, batangiye kwitana ba mwana, ahari ikibazo harayoberana.

Cyakora muri 2016, hatowe inzego ziyobora Inama nkuru y’ubuhanzi mu Rwanda, buri gice cy’ubuhanzi na cyo gitora abagihagarariye harimo na sinema. Kuri Minisiteri y’Umuco na Siporo, iki cyari kimwe mu bisubizo byo kuzahura ubuhanzi burimo n’ubwa sinema cyane cyane ko byavugwaga ko ubujura bw’ibihangano (Piratage) ari kimwe mu bimunga sinema, kandi iyi nama nkuru y’ubuhanzi yari yiyemeje guhangana n’icyo kibazo.

Nyuma y’imyaka itatu iyi nama itowe, abakora sinema bavuga ko ibintu bigenda biba bibi kurushaho, kandi buri munsi hagaragara abahanzi bava muri uyu mwuga buri munsi.

Mu myaka ya 2009 kugera muri 2012, hari hari umuco wo gushyira hanze filimi nshyashya buri ku wa mbere, zikagurishirizwa ahitwa mu Gikari mu nyubako yo hafi yo kwa Rubangura. Hari igihe filimi enye zasohokeraga icyarimwe kandi zikarara zicurujwe mu gihugu hose.

Hirya no hino ku mihanda, hari abana benshi bacuruzaga ibikapu by’ama CD ariho za filimi zitandukanye ziriho amashusho y’abakinnyi benshi kandi zaragurwaga ku bwinshi.

Umwe mu bavuganye na Kigali Today wahoze acuruza izi filimi yagize ati “Nashoboraga gucuruza CD 80 ku munsi hakaba ubwo ncuruza na CD 100, urumva ko nanjye nabonaga akantu”

Abaranguriraga mu gikari, baranguraga CD imwe ku mafaranga 800 bakayicuruza ku gihumbi, bakungukaho amafaranga 200.

Iki gihe benshi bashoye amafaranga muri sinema banunguka andi muri iri soko ryasaga n’iryayobotswe na benshi.

Mu gihe gito cyane, isoko ryasubiye inyuma, abasohoraga filimi barabireka izindi zihera mu bubiko zidasohotse, abakinnyi bamwe baramburwa, abaciye akenge bimurira ibikorwa byabo kuri YouTube.

Ihuriro ry’abayobozi ba Sinema mu Rwanda risanga iterambere ryarasize bamwe

Israel Busine, umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Sinema mu Rwanda (Directors union) avuga ko ikibazo cyabaye ari uko abantu bavuye kuri analog bakajya muri digital.

Ati “Mbere twagurishaga amafilm kuri DVDs abantu bakarebera aho, ariko ubu ntawe ukizigura. Ikindi habagaho television imwe abantu barambirwa bakagura lecteur ya CD. Andi masoko yateye imbere ya Hollywood bo bari bariteguye izo mpinduka kuva na mbere bashyiraho isoko ryo kuri murandasi bagurishirizaho, twe byabaye nkibintu bitwituyeho ubu abakora tukaba turi kwikusanya.”

Ikindi ni uko habura ubushake bwa leta mu gufasha iterambere rya sinema nyarwanda, kuko kuri ubu hari televiziyo zigenga zikorera mu Rwanda zirenga 12, ariko 60% bya filimi zirebwa kuri izo televiziyo zigenga ni filimi zo hanze.

Uyu muyobozi avuga ko icyakorwa ari uko inteko ishingamategeko yashyiraho itegeko ry’uko televiziyo zajya zishyiraho filime Nyarwanda, kuko izo televiziyo arizo mukiliya wa mbere ukomeye urebwa na benshi.

Ishyirahamwe ry’abanditsi ba sinema

Kugirango filimi igere ku isoko inakundwe, ni uko igomba kuba yanditse neza, ndetse ubwanditsi ni inking ikomeye cyane muri Sinema.

Ihuriro ry’abanditsi, naryo risanga ikibazo cyabaye ari uko nta nyigo ihamye y’isoko rya sinema nyarwanda yigeze iba.

Niyomwungeri Aaron ukuriye iri shyirahamwe, avuga ko hari abantu bakoze filime imwe irakundwa muri 2007, bishitura abantu benshi biroha muri sinema ariko batigeze bakora inyigo y’isoko.

Kubera uku gukundwa ngo mu myaka ya 2007-2013, abantu bagurishirizaga sinema ku muhanda, bituma habaho ubujura bukomeye bwa pirataje, abandi bakora izidafite ireme.

Niwemwungeri Aaron ati “Aho haziye amateleviziyo yigenga ntawari akigura CD, bituma isoko ryo mu Rwanda rihagarara, nibwo buri wese yakoraga uko ashoboye ngo utuntu twe adushyire kuri YouTube”

Mugisha James uhagarariye ishyirahamwe ry’abakina muri sinema, avuga ko gusubira inyuma kw’isoko rya sinema byazamuye cyane irindi soko ry’abasobanura mu Kinyarwanda sinema mpuzamahanga (Agasobanuye), n’ubwo nabyo asanga bishobora guteza ibibazo kuko nta masezerano bagirana n’abakoze iyo filimi.

Mugisha agira ati “Icyakorwa nuko leta yashyiramo ubushake nkuko yazamuye made in Rwanda no mu guca caguwa”

Bimukiye kuri Youtube bahunga ituburwa ry’ibihangano

Amategeko arengera abahanzi n’ibihangano mu Rwanda agaragara nk’akirimo icyuho kuko kugeza uyu munsi hari abagitubura ibihangano by’abahanzi bakabibyaza umusaruro nyamara abahanzi babikoze bakicwa n’inzara.

Sinema nyarwanda yabiguyemo cyane, bituma abayikoraga bahitamo kuva muri aka kazi, bagana inzira yo kunyuza ibihangano byabo kuri YouTube ngo nibura babona amafaranga aturutse ku mubare w’abasura uru rubuga.

Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko, ubu afite umukino anyuza kuri YouTube yitwa witwa ‘Papa Sava’.

Aganira na Kigali Today, yaragize ati “piratage ni yo yahombeje cimena nyarwanda ntacyo twakoreraga, abantu batwibaga ibihangano byacu ku mugaragaro twebwe tugahomba bo bakabyungukiramo, nibura youtube yo ikwishyura bikurikije uko wakoze n’uko warebwe”.

Yakomeje agira ati “ikindi kandi iyo mbishyizeho ni nko gutanga abagabo ko igihangano ari icyanjye, nubwo na ho babikuraho bakabitwara ariko nibura biratwitirirwa”.

Ibi abihuriyeho na Kalisa Ernest uzwi nka Samusure wakinnye filimi nyinshi ariko ubu akaba asigaye ashyira ibihangano bye kuri Youtube.

Yagize ati “twumva ko ababishinzwe babirimo ku buryo tutazongera kujya tugokera ubusa tugasohora ibihangano byacu bigahita byiganwa n’abandi, bitabaye ibyo tuzaguma kuri youtube kuko ni ho utoramo akantu”.

Nyamara uruganda rwa sinema mu Rwanda rwateye imbere: abayobora sinema mu Rwanda

Mazimpaka Kenneddy wungirije umuyobozi w’ihuriro ry’abakora sinema mu Rwanda, asobanura ko Cinema yo mu Rwanda irimo amoko abiri. Ngo hari isoko rya sinema n’uruganda rwa sinema. Ashingiye kuri ibi, asanga mu myaka 5 ishize, uruganda rwa cinema rwateye imbere, kuko ubu ama films ajyana hanze muma Festivals yariyongereye, ubu amahanga akaba azi ko mu Rwanda hari uruganda rwa cinema rukomeye.

Cyakora uyu muyobozi yemera ko hari sinema zikorwa ntizisohoke hanze, bitewe n’uko isoko ryizwe nabi.

Yagize ati « Mbere na mbere, isoko ry’izo films ryizwe nabi, bikorwa nta gahunda ihamye yo kuzicuruza ndetse no kuzirindira umutekano ihari». Avuga ko kuba nta buryo bwo kurinda umutekano bwashyizweho byatumye habaho « Piratage » nyinshi, bihombya abakoraga izo films, bagomba gukuramo amafaranga. Ati « Hakorwaga film, nyirayo yayishyira hanze abandi bakayikopiya kuri za CD bakicururiza, nyirayo ntauremo amafaranga, kandi akeneye guhemba abakinnyi nawe akunguka, agakora n’izindi. Ibi rero byabaciye intege bituma hafi ya bose babireka ».

Mazimpaka avuga ko kugirango isoko rya sinema risubire kumera neza mu Rwanda, bizasaba ko abari muri uru ruganda bicara bakigana ubushishozi uko sinema yacuruzwa, ariko akanavuga ko bakeneye ubufasha bwa Leta.

Kwangirika kw’iri soko ryo mu Rwanda, byatumye hari abakora izi filimi bakazijyana mu mahanga cyane cyane mu maserukiramuco. Urugero ni urwa Samuel Ndayishimiye ukunda kujyana filimi ze mu bihugu byo mu burayi harimo n’Ubudage, yabwiye Kigali Today ko yasanze i Burayi hari abaturage benshi usanga bagura amafilimi n’ibindi bihangano, kuburyo byamuteye kujya akora sinema atumbiriye isoko mpuzamahanga.

Ikindi cyamuteye imbaraga, ni ukuntu abo banyaburayi ngo bishimira kugura filimi zivuye muri Afurika kuko baba batazi byinshi ku muryango w’Abanyafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikibazo mwebwe mubaZa abantu badafite naho bahuriye nibyo bikorwa mujye mujyenzura impande zose

alias yanditse ku itariki ya: 27-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka