Japhet na Etienne 5K bavuye muri Day Makers

Abanyarwenya bamaze kubaka izina hano mu Rwanda kubera ijambo “Bigomba Guhinduka” aribo Japhet na Etienne 5K batandukanye n’itsinda rya Daymakers, ryashinzwe na Mugisha Emmanuel uzwi nka ‘Clapton Kibonke’ ku mpamvu bavuga ko bazatangaza mu minsi iri imbere.

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 14 Ugushyingo 2019, ni bwo aba basore babiri (Etienne na Japhet) banditse ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuga ko batakiri kumwe n’itsinda rya Daymakers yashinzwe na Kibonke, ahubwo bavuga ko basigaye bitwa “Bigomba Guhinduka”.

Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonke wari wahurije aba banyarwenga muri Daymakers, yatubwiye ko yatandukanye n’aba basore kuko amasezerano yabo yari arangiye, anavuga ko icyari gishishikaje Daymakers kwari ukuzamura impano nkuko n’ubu azaguma kubikora, kandi ko umaze kuzamuka aba afite uburenganzira bwo kugenda.

Yagize ati “Daymakers ubundi igamije gufasha impano kumenyekana no gutanga platforms, na bo hagize ugera aho yumva akeneye , amahirwe azahabwa undi ushaka kuzamuka” .

Yaba Etienne 5K cyangwa Japhet, batubwiye ko batandukanye na Daymakers nka Kompanyi, ariko ko badatandukanye na Kibonke nk’umunyarwenya.

Etienne yagize ati “Twebwe twasheshe amasezerano twari dufitanye, ariko jyewe na Japhet tuzakomeza gukorana nkuko byari bimeze”.

Japhet na Etienne 5K bavuye muri Daymakers
Japhet na Etienne 5K bavuye muri Daymakers

Japhet na Etienne bahimbye ‘Bigomba Guhinduka’ banakoreshaga mu bitaramo byinshi bya Daymakers, bavuze ko bagiye kwikorera ubwabo, ngo igihe bizaba ngombwa ko Kibonke abahamagara guhurira mu kazi azajya abishyura cyangwa bavugane nk’abaharanira inyungu zabo.

Gutandukana kw’iri tsinda bibaye nyuma yuko bakoze igitaramo cya kabiri cyiswe “Bigomba guhinduka”, cyitabiriwe n’abatari bacye cyabereye muri Camp Kigali.

Nubwo ari kimwe mu bitaramo byavuyemo akayabo mu mafaranga, hari abaketse ko uku gutandukana kwaba guhuye no kutagabana neza inyungu zavuye muri iki gitaramo, ariko bose babihakanye bavuga ko amasezerano bari bafitanye yarangiye.

Mbere yuko aba batandukana na Kibonke, Daymakers yari imaze kugirwa n’abanyarwenya icyenda, ibintu na byo byatumaga aba basore bamaze kwandika izina batabona urwinyagamburiro.

Daymakers iyobowe na Kibonke, ubu isigayemo Makanika wiyita ‘Mubi Cyane’, Nimu Roger, Divine uzwi nka Mabuja, Florence, n’umwana muto witwa Teta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka