Toni-Ann Singh wo muri Jamaica ni we utsindiye ikamba rya Miss World

Ikamba rya Miss World ritanzwe ku nshuro ya 69 ryegukanywe na Toni-Ann Singh wo muri Jamaica atsinze abakobwa 114 bavuye mu bihugu bitandukanye barimo na Nimwiza Meghan waturutse mu Rwanda utagaragaye mu bakobwa 40 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa.

Miss world ni Toni-Ann Singh wo muri Jamaica
Miss world ni Toni-Ann Singh wo muri Jamaica

Toni-Ann Singh ni umukobwa wa kane ukomoka muri Jamaica utwaye ikamba rya Miss world, nyuma ya Carole Joan Crawford waritwaye mu 1963, Cindy Breakspeare waritwaye mu 1976 na Lisa Hanna waritwaye mu 1993.

Mbere y’uko hatoranywa Miss World n’ibisonga bye, habanje gutoranywa abakobwa 40 bashyirwa mu cyiciro cya nyuma hagendewe ku manota yatangwaga hakurikijwe uburyo abakobwa bagaragazaga impano icyiciro kibarizwa mu “ubwiza bufite intego” (Beauty with Purpose).

Mu buhanga bukomeye, Toni-Ann Singh yabyinnye injyana z’iwabo muri Jamaica anaririmba Live indirimbo ya Whitney Houston yitwa “I have nothing” bimuhesha itike yo kujya mu bakobwa 40 bajya mu cyiciro cya nyuma aza no kwegukana iri kamba.

Muri ibi birori byaberaga mu Bwongereza mu mujyi wa London, Miss Rwanda Nimwiza Meghan wari uri muri iri rushanwa ahagarariye u Rwanda nta kintu yatahanye mu makamba ahatanirwa muri Miss world, gusa yashyizwe mu bakobwa 20 ku rutonde rukorwa hakurikije abafite imishinga myiza kurusha abandi, ibi na byo bikaba bibarirwa mu bwiza bufite intego (Beauty with Purpose) gusa muri aba 20 haba hagomba gutoranywamo abandi 10 ba mbere kandi Meghan ntiyajemo.

Mu marira menshi no gutungurwa kudasanzwe, Toni-Ann Singh akimara gutangazwa, yahobereye abandi bakobwa bari bahanganye barimo Umufaransakazi wabaye igisonga cya mbere n’Umuhindekazi wabaye igisonga cya 2, maze yambikwa ikamba n’umunya-Mexique Vanessa Ponce De Leon wabaye Miss World 2018.

Irushanwa rya Miss World rifatwa nk’irya mbere mu marushanwa akuze ku isi, ryayobowe n’umuririmbyi Peter Andre w’umunya Australia wafatanyije na Megan Young wo muri Philippines ufite ikamba rya Miss World 2013.

Umukobwa utwaye ikamba rya Miss World ahembwa akayabo k’ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika (arenga gato millioni 280 ubaze mu manyarwanda), agahabwa n’ibindi bihembo bitangwa n’abaterankunga birimo kuzenguruka Isi amenyekanisha umushinga we anamamaza ibikorwa by’ubucuruzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose ni byiza kuba Miss World cyangwa Miss Universe.Wumva ufite ishema cyane.Ariko tujye twibuka yuko Ubuto (youth) n’Ubwiza bishira vuba.Bible ivuga ko ari ubusa.Mu myaka mike,ubwiza n’ubuto birashira,tugasaza ndetse tugapfa.Niyo mpamvu bible isaba abantu bakiri bato gushaka Imana hakiri kare.Imana itubuza kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo ikadusaba kuyishaka mbere yuko imperuka iza.Ndetse muli Matayo 6,umurongo wa 33,Yesu yadusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana.Abumvira izo nama,nibo bonyine Imana izahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi izabazura ku munsi wa nyuma.

kamanayo yanditse ku itariki ya: 15-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka