Abanyamwuga 80 bamaze gusoza mu ishuri ry’umuziki, ni amateka mu burezi bw’u Rwanda

Mu myaka itatu ishize u Rwanda rwungutse abanyamwuga 80 bakora umuziki basohotse mu ishuri ry’umuziki rya Nyundo. Muri iyi myaka, nibwo hatangiye kumvikana injyana nshya, amajwi mashya, imiririmbire mishya n’ibitaramo bishya bisusurutswa n’aba banyamuziki baje ku isoko bafite inyota yo gutanga ibyo bakuye mu ishuri.

Muri 2013, nibwo hatoranyijwe bamwe mu bafite impano bagombaga kurihirwa na Leta binyuze mu kigo cya WDA, maze ku itariki 10 Werurwe 2014 batangira amasomo arimo Kwandika indirimbo, kuririmba, gucuranga, guhuza amajwi, ubucuruzi bwa Muzika n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyana n’ubunyamwuga bwa muzika.

Nyuma y’imyaka itatu, abanyeshuri 29 ba mbere bahawe impamyabushobozi, binjira ku isoko ry’umurimo ku itariki 17 Werurwe 2017.

Mu mwaka wa 2016, Kigali Today yagiye gusura iri shuri aho ryakoreraga ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, abanyeshuri bereka umunyamakuru ubumenyi bamaze kunguka mu myaka ibiri bari bamaze biga.

Iki gihe, umunyamakuru yabonye ibyumba bitandukanye birimo ibikoresho bigezweho bya muzika, abanyeshuri bimenyerezamo, ndetse abanyeshuri bahamyaga ko bamaze kunguka ubumenyi buhagije mu kuririmba.

Mbere y’uko aba banyeshuri basohoka, abakurikiraga imikorere y’aba banyeshuri bari bafite amashyushyu yo kubona icyo bazavana muri iri shuri bitewe n’impano babonaga muri aba bana.

Ku itariki ya 16 Nyakanga 2016, i igali hateraniye inama ikomeye y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yarimo abashyitsi bakomeye barimo n’abakuru b’ibihugu 26.

Aba banyeshuri bigaga ku nyundo, bagaragaye mu mihango yo gutangiza no gusoza iyi nama, baririmbira abashyitsi, ndetse mu majwi yabo ayunguruye, ni bo baririmbye indirimbo yiswe “Let Us All Unite and Celebrate Together” yubahiriza uyu muryango iri mu ndimi esheshatu.

Aba banyeshuri baririmbye mu nama ya Afurika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda muri 2016
Aba banyeshuri baririmbye mu nama ya Afurika yunze ubumwe yabereye mu Rwanda muri 2016

Mu gihe bari bakiri mu ishuri, bitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo ayo bagiyemo mu Burayi, muri Tanzania no muri Canada kandi hose bitwaraga neza ku bufatanye n’ishuri. Aha ni ho abakunda umuziki batangiye kubona ko mu minsi mike umuziki ushobora guhindura isura.

Ishuri rya Nyundo, rimaze gusohora abanyamwuga mu muziki 80 mu myaka itatu rimaze rishinzwe, bari hanze aha ku isoko ry’umurimo. Kimwe mu byo bateje imbere cyane, ni imiririmbire y’imbonankubone (Live) no kuririmba abantu banacuranga byatangiye gutera imbere cyane.

Umuyobozi w’iri shuri, Muligande Jacques uzwi nka Might Popo, yabwiye Kigali Today ko batungurwa no kujya mu tubari bagasanga hari abantu batazi biyita ko bize ku Nyundo bashaka gukurura abakiriya baza kumva umuziki muri Hotel. Ati “Ibyo ubwabyo bigaragaza ko ishuri rifitiwe icyizere niba abantu batwiyitirira.”

Abahanzi barimo Yverry, Adolphe, Igor Mabano, Symphony Band, Ignace Kalinijabo, Imirasire Band, Sebeya Band, Neema Rehema, Favor, Yvanny, Groovy Band n’amatsinda babarizwamo bose bize ku Nyundo mu bihe bitandukanye.

Bacuranze mu bitaramo bikomeye birimo Guma Guma, Iwacu Muzika Festival, Kigali Up Festival, Kigali Jazz Junction, no mu birori bikomeye byabaga byatumiwemo abahanzi mpuzamahanga nka Koffi Olomide, Davido, Diamond, n’abandi.

Kenshi banaserukiye u Rwanda mu maserukiramuco nka Jamafest yo muri Tanzania, Amani ribera i Goma muri Congo, abagiye muri FESPACO muri Côte d’Ivoire, abagiye muri Angola, kandi hose bagenda bitwara neza.

Symphony Band y'abarangije ku Nyundo irimo irabica bigacika
Symphony Band y’abarangije ku Nyundo irimo irabica bigacika

Umuhanzi nka Yverry amaze kuzuza inzu ye itunganya umuziki, Igor Mabano atunganyiriza umuziki muri Kina Music akanigisha umuziki ku Nyundo, abandi na bo bamaze kuba abanyamuziki batunzwe na wo nk’uko babyitangariza.

Leta y’u Rwanda itera inkunga iri shuri, iherutse gusaba ko iri shuri rirambagiza abandi banyeshuri bo muri Afurika kugira ngo ribe mpuzamahanga, ndetse mu minsi mike iri shuri riratangira kwigisha andi masomo arimo gukora no kwandika Filimi, kwandika amakinamico no kubyina, ku buryo ishuri rizahita rihindura izina rikitwa Rwanda School of Creative Arts and Music, mu gihe mbere ryari Nyundo Music School.

Yverry wize ku Nyundo ubu afite inzu ye itunganya umuziki
Yverry wize ku Nyundo ubu afite inzu ye itunganya umuziki
Sebeya Band yacurangaga muri Guma Guma na Iwacu Muzika Festival
Sebeya Band yacurangaga muri Guma Guma na Iwacu Muzika Festival
Igor Mabano yize ku Nyundo ubu akaba anahigisha. Yabaye no muri Sebeya Band
Igor Mabano yize ku Nyundo ubu akaba anahigisha. Yabaye no muri Sebeya Band
Abagize Imirasire Band na bo bize ku Nyundo bakaba barimo umuhanzi Adolphe
Abagize Imirasire Band na bo bize ku Nyundo bakaba barimo umuhanzi Adolphe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka