Kate Bashabe yahakanye urukundo avugwamo na Sadio Mane wa Liverpool

Umunyamideri w’umunyarwandakazi Kate Bashabe yavuze ko iby’urukundo rumuvugwaho na Sadio Mane ari ukubeshya, mu gihe hari ibinyamakuru byo muri Senegal aho Sadio Mane avuka, byakwirakwije amashusho ye bivugwa ko bakundana.

Ikinyamakuru cyitwa Feeling Dakar gikunda kwandika ku makuru y’ibyamamare byo mu gihugu cya Senegal, cyakwirakwije inkuru y’amashusho ku rubuga rwacyo rwa YouTube, kivuga ko ubu Sadio Mane afite umukunzi mushya w’umunyarwandakazi witwa Kate Bashabe.

Ivi video itarimo ijwi na rimwe ry’abavuga, yari igizwe n’amashusho Kate aherutse gushyira hanze arimo azenguruka mu gace Sadio Mane atuyemo, n’andi mashusho uyu mukobwa ari muri Stade ya Liverpool yagiye gufana iyi kipe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 17 Ukwakira 2019, Kigali Today yavuganye na Kate Bashabe avuga ko na we aribwo akibona ayo mashusho, avuga ko nta kuri kuri muri aya mashusho, ndetse ashaka kugereranya abayakwirakwije nk’abadatekereza neza ati “Si bazima”.

Yagize ati “Wapi wapi nta hantu bihuriye. Buriya ni ukubera yapostinze iriya ndirimbo ya Meddy, cyangwa bakaba ari uko bambonye ndi i Liverpool ngiye kwirebera umupira”.

N’ubwo bitoroshye kwemeza ko Sadio na Bashabe baba bari mu rukundo cyangwa banaziranye byihariye, nta gihe gishize Bashabe agaragaye mu mujyi wa Liverpool azenguruka urusisiro rwa Merseyside ikipe ya Liverpool ibamo ari na ho Sadio atuye.

Icyo gihe, Kate yagaragaye ari mu maduka acuruza imyenda ya Liverpool agiye kugura umwenda yagombaga kurebana umukino wa Liverpool na Norwich, aza no kugaragara yifata amashusho menshi ari mu myanya y’icyubahiro muri Stade y’iyi kipe.

Bashabe ni umunyamideri wabigize umwuga utunzwe no kudoda imyenda akanayigurisha, akaba anazwi kubera kwitabira amarushanwa y’ubwiza yigeze gutegurwa n’umujyi wa Kigali aba Miss MTN ndetse yanitabiriye Miss Rwanda ariko yivanamo n’ubwo ari we wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri 2011.

Umunya-Senegal Sadio Mane aravugwaho gukundana na Kate Bashabe
Umunya-Senegal Sadio Mane aravugwaho gukundana na Kate Bashabe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ntabwo gukundana bivuze gusambana mwabantu mwe, kuki mwumva ko iyo umuhungu akundanye n’umukobwa baba bagiye gusambana?

FELICIEN M. yanditse ku itariki ya: 20-10-2019  →  Musubize

Muraho neza! Ndacyeka buri umwe wese aba afite uko yumva Ibintu akoreshesheje ubwonko bwe. Uko @Umutoni yabivuze niko abyumva rero numva ntawajyaho ngo amutere amabuye kuko yatanze inama. Kd nkeka inama yatanze abo yazihaye bafite uburenganzira bwo kuzubahiriza cg ntibazikurikize bakurikije amarangamutima yabo. Rero@Mujyanama ndumva @Umutoni ntakosa afite kuvuga uko abyumva.

Athanase yanditse ku itariki ya: 19-10-2019  →  Musubize

Nonese wowe wiyise Mutoni ko mbona wahise uca urubanza rw’ubusambanyi kuba bavuze ko umukobwa akundana n’umuhungu bisobanuye kuryamana?nawe ushobora kuba ubikunda cyane niyo mpamvu aribyo utekereza mbere!Ese ubundi kumva ko bakundana Bose ko bazi ubwenge nibyo bakora ko babizi nubwo baryamana baba basobanukiwe neza igikorwa barimo ariko ndabona abanyamakuru bandika ubundi se uwo bireba ninde?ndabona abavuga bari kurushywa n’ubusa abandi bagaca imanza ngo ngusambana!!Tujye tureba ibitureba ubundi tuvugire uwadutumye ibindi tureke kwivanga

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 18-10-2019  →  Musubize

Abantu bahirizwa N’IMITWARO BATIKOREYE,UBUNDI BABAYE BAKUNDANA BIBAREBAHO IKI?

umutoni Aneth yanditse ku itariki ya: 18-10-2019  →  Musubize

Abakobwa bakwiriye kwitondera ibi byateye bavuga ngo "bari mu rukundo na kanaka".Bakobwa,muge mumenya ko abahungu n’abagabo hafi ya bose nta kindi baba bashaka uretse ko muryamana.Iyo babigezeho,ikiba gisigaye ni Bye Bye.Araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo Imana yaturemye idusaba?Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

hitimana yanditse ku itariki ya: 18-10-2019  →  Musubize

Iyo baryamanye se bahomba iki? Cyangwa kuki mutekereza ko abo basore aribo baba bashaka kuryamana ukagira ngo abakobwa bo nta mubiri baba bafite ku buryo babyifuza?!

Ndacyayisenga Vedaste yanditse ku itariki ya: 21-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka