Umunyanigeria Klint da Drunk yarwaje imbavu abitabiriye Seka Live yari iyobowe na Rutura
Mu gitaramo cy’urwenya cyitwa Seka Live gitegurwa na Nkusi Arthur uzwi nka Rutura, umunya Nigeria Afamefuna Klint Igwemba uzwi ku izina rya Klint da Drunk yatembagaje imbaga yari yitabiriye ibi birori, ava ku rubyiniro abantu badashize ipfa.
Mu gihe kirenga gato iminota 45 ari ku rubyiniro, abumva neza icyongereza gikoreshwa muri Nigeria ntabwo bigeze bafatanya umunwa kuva atangiye kugeza asoje, aho yaje no gutera urwenya by’umwihariko ku cyongereza gikoreshwa iwabo muri Nigeria.
Kuri iki cy’ururimi, yagaragaje icyongereza cy’iwabo nk’ururimi rusetsa cyane Abanyamerika, atanga urugero ku ndirimbo Wizkid yakoranye na Beyonce aho abantu bumvaga amagambo ya Wizkid bakananirwa kumenya niba ari icyongereza.
Nkusi Arthur wari uyoboye iki gitaramo ari na we wagiteguye, yateye urwenya kuri gahunda za Polisi zirimo “Gerayo Amahoro”, impushya z’ibinyabiziga, anatera urwenya kuri Yesu yibaza ukuntu yagaruka agahindura amazi Divayi kandi Polisi yahita imuhuhishamo.
Kuri iyi nshuro, ntabwo iki gitaramo cyitabiriwe nk’uko byari bisanzwe bigenda, kuko wabonaga mu myanya yo hagati n’inyuma abantu ari bacye, gusa ntabwo byabujije abaje kwishima no kugorora imbavu.
Wari umwanya kandi wo guha impano nshyashya zirimo Patrick , Divine, Milly na Mercy, aho nabo bahawe umwanya wo kwigaragariza abakunzi b’urwenya, bakabasha kugaragaza ko ejo hazaza habo ari heza mu gutera urwenya.
Dore mu mafoto uko iki gitaramo cyari kimeze
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|