Umuhanzi Bushali na bagenzi be bafungiwe kunywa urumogi

Umuhanzi Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali nyuma yo kujya mu muziki, yatawe muri yombi akekwaho gukoresha urumogi n’ibindi biyobyabwenge hamwe n’abandi bari kumwe.

Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali ni umwe mu batawe muri yombi
Hagenimana Jean Paul wamamaye ku izina rya Bushali ni umwe mu batawe muri yombi

Mu masaha ya mugitondo, nibwo umuhanzi Bushali ari kumwe na Slim Drip hamwe n’abakobwa babiri, babonywe mu rugo rw’umukecuru bifungiranye.

Nsabimana Desiré, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda ibi byabereyemo, yabwiye Kigali Today ko bari baraye muri iyi nzu y’uyu mukecuru bayihawe n’umwana we usanzwe ayiraramo ariko akaba yari yabimukiye yagiye kurara ahandi.

Ubwo uyu mukecuru yabyukaga mu gitondo, ngo yumvise abantu benshi bavugira mu nzu ye niko gutabaza inzego z’umudugudu n’akagari, akagari nako gatabaza Umurenge wa Nyakabanda, maze mu bufatanye n’inzego z’umutekano aba bahanzi n’abakobwa bari bararanye batabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabanda yasobanuye ko batazi ibyo aba barayemo ariko kuko bahamaze ijoro ryose, ariko ngo ubwo bafatwaga babasanganye ibiyobyabwenge.

Ati “Twabasanganye udupfunyika tubiri tw’urumogi n’ikindi gicupa kirimo ibintu banywaga tutazi kugeza ubu”

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’abo bantu. Umuvugizi wa RIB Mbabazi Modeste yabwiye Kigali Today ati "Ni byo bafashwe bafungiye kuri RIB Station ya Nyamirambo."

Slip Drip bafatanywe basanzwe banaririmbana Trap
Slip Drip bafatanywe basanzwe banaririmbana Trap

Bushali umaze kwamamara kubera amagambo ya "Ese ni Muebue" yahurije mu njyana ya Trap igezweho ubu, yagaragaye yicaye mu modoka itwara abakekwaho ibyaha, inzego z’ibanze za Nyakabanda zikaba zivuga ko bajyanywe ngo bakorweho iperereza ry’ibyaha bakekwaho byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Bushali yitamirije inweri z’amabara ku mutwe, agakunda kwikura ishati hejuru n’agakapu gato atwara ku nda, ni umwe mu bakunzwe n’urubyiruko kubera kuririmba injyana igezweho yitwa Trap ifite imizi muri Amerika. Avuga ko ari we wayizanye mu Rwanda, ndetse Trap ikozwe mu kinyarwanda yayise Kinya-Trap, akongeraho akajambo ngo "Ku Mugongo" agaragaza ko ari we uyihetse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nukwihangan kuko ntasheni idatoboka

El maestro official clovix yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

Nukwihangana kuko nta sheni idacika

El maestro official clovix yanditse ku itariki ya: 26-10-2019  →  Musubize

Kiny_trap barayisebeje kbx gura guhanwa ningombwa

Kayiranga eric yanditse ku itariki ya: 25-10-2019  →  Musubize

bushali aratubabaje kuba bamufunze azize ibiyobyabwenge ndibaza ikibazo kimwe kucyi ibibibazo byibiyobyabwenge bikunze kuvugwa mubaraper? murakoze cyane kumakuru yanyu

samwel manishimwe yanditse ku itariki ya: 24-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka