Igor Mabano akoze impanuka ikomeye
Umuhanzi nyarwanda Igor Mabano akoze impanuka, ubwo imodoka yari atwaye yakatiraga iyari imusatiriye, agonga ikamyo arenga umuhanda ariko yaba we n’abo yari atwaye ntawuhasize ubuzima, gusa barakomeretse.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 13 Ukwakira 2019, nibwo Igor Mabano yakoze impanuka mu muhanda wa Huye-Kigali ageze i Kinazi yenda kwinjira mu Karere ka Nyanza.
Igor Mabano wari uvuye gusura abanyeshuri ku ishuri, yavuze ko impanuka yatewe n’imodoka yabitambitse, maze agerageje kuyikwepa asekura ikamyo bituma ahita ata umuhanda imodoka yikuba ku ruhande rwo hirya y’umuhanda.

Ukwikuba kw’imodoka byatumye ukuboko kwa Igor kwangirika cyane bituma ajya kwa muganga ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze.
Imodoka Igor yari atwaye yangiritse bikomeye naho abandi bari kumwe mu modoka bakomereka bidakomeye, ubu bakaba bari kwa Muganga.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nahanyuze waga aribwo ikimara kuba naho bita kuri arrete.
Imana ishimwe yo yahabaye.
Komera Nshuti. Imana ishimirwe kuba yakurinze.
Pore petit frère Igor c’est comme ça accident nta définition igira! Ubwo ntacyo mwabaye cyane imana ishimwe !niba Ali ugukomereka humura ibyo birakira.courage.
Imana ishimwe yamurinze nabo batikumwe
Yawe niyihangane gusa Imana ishimwe ubwo ibasize amahoro
Uwiteka yagize neza kurinda Igor na bagenzi be. Twizeye ko ari nawe muganga mukuru bazakira ibikomere mu izina rya Yesu.