Awilo Longomba ageze i Kigali (Amafoto & Video)

Umuhanzi w’Umunyekongo Awilo Longomba utegerejwe kuririmba muri Kigali Jazz Junction, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23 Ukwakira 2019 yakirwa n’itsinda ry’ikigo cya RG consult.

Awilo Longomba yatoranyijwe kuza kuririmba mu Rwanda habaye ikimeze nk’amatora ku mbuga nkoranyambaga, akaba yari ahanganye na Suzan Awiyo wo muri Kenya, na Mya Harrison wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ariko Longomba yatowe na benshi agira amajwi 67%.

Awilo Longomba ni umwe mu bahanzi banditse izina rikomeye mu muziki wo muri Afurika, ubwo yari amaze gusezera ku kazi ko gucuranga ingoma mu itsinda ryashinzwe na nyakwigendera Papa Wemba.

Iki gihe, Awilo Longomba yahise asohora umuzingo wa mbere witwa Moto Pamba, afashijwe na bagenzi be barimo na Ringo Star.

Kuva icyo gihe, Awilo Longomba yabaye itafari rikomeye mu muziki wa Congo (icyo gihe yitwaga Zaire), atangira kuzenguruka Afurika acuranga injyana Rumba.

Kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ukwakira 2019, nibwo Awilo Longomba azataramira muri Camp Kigali, afatanyije na Mani Martin na Neptunes Band.

Reba Video ya Awilo Longomba ubwo yasesekaraga i Kigali

Amafoto & Video: Richard Kwizera/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka