Charly&Nina berekeje muri Nigeria mu bihembo bya AFRIMA

Itsinda rya Charly&Nina rikorera umuziki mu Rwanda, muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2019, ryerekeje muri Nigeria, ahagomba kubera ibirori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA ku bahanzi b’Abanyafurika barenga 50 n’ibihangano birenga 200 biturutse mu bice bya Afurika.

AFRIMA, ni ibihembo bya muzika bikomeye muri Afurika bitangwa n’ikigo ‘International Committee AFRIMA’ ku bufatanye n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, hagamijwe guteza imbere umuco wa Afurika binyuze mu buhanzi n’ibihangano.

Itsinda rya Charly&Nina, bahanganye n’andi matsinda icyenda akomeye mu cyiciro cy’abaririmba barenze umwe muri Afurika, indirimbo ibarangaje imbere muri aya matora ikaba ari “Komeza Unyirebere”.

Andi mazina bahanganye ni nka Sauti Sol yo muri Kenya, B2C Kampala Boyz rya Uganda, Dream Boyz & Nelson Freitas ryo muri Angola, Jano Band ryo muri Ethiopia, Kika Troupe ryo muri Uganda, Mi Casa ryo muri Afurika y’Epfo, Toofan ryo muri Togo, WCB Wasafi ryo muri Tanzania na Cairokee ryo mu Misiri.

Bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo, aba bakobwa berekanye ko bagiye i Lagos muri Nigeria, ahazatangirwa ibi bihembo bagiye bafite icyizere, ndetse ubwo bari bakimara gushyirwa kuri uru rutonde bavuze ko bizeye ko bazatahana iki gihembo mu Rwanda.

Ku nshuro ya gatandatu, ibi bihembo bizatangirwa muri Hotel y’inyenyeri eshanu, ‘Convention Centre Eko Hotel & Suites’, bikazatangwa ku itariki ya 23 Ugushyingo 2019, ariko guhera ku itariki 21, hazaba ibikorwa biteganyijwe birimo inama mpuzamahanga y’ubuhanzi muri Afurika, n’ibiganiro bitandukanye byo guteza imbere umuziki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka