Dore abahanzi bazasusurutsa ibirori byo kumurika ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro bamurike ihuriro ryabo ku mugaragaro, abahanzi batandukanye bagaragaje ko bishimiye uku gushyira hamwe kw’abanyamakuru kuko bizazamura ibihangano byabo ndetse n’ubuhanzi bwo mu Rwanda muri rusange.

Ihuriro ry’abanyamakuru bakora imyidagaduro (Rwanda Showbiz Journalists Forum) baramurika ihuriro ryabo kuri uyu wa gatanu tariki 06 Ukuboza 2019, mu gitaramo kizaba kirimo abahanzi nka Andy Bumuntu, Alyn Sano, Uncle Austin, Fireman, Yverry, P Fla, Riderman, Ruti Joel, Peace Jolis, Bruce Melodie, Victor Rukotana na Tom Close uzaba uyoboye iki gitaramo afatanyije na Anita Pendo na MC Tino.

Nyuma y’uko abanyamakuru bashyize hanze impapuro zamamaza iki gitaramo, bagaragaje kwishimira ubu bufatanye bw’abanyamakuru, benshi batangira kwamamaza iki gitaramo ku mbuga nkoranyambaga zabo, abandi basaba kuzaza muri iki gitaramo ngo bazashyigikire ihuriro.

Uncle Austin usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umuhanzi, yavuze ko yishimiye cyane uku gushyira hamwe kuko yizera ko imbaraga z’abanyamakuru zishyize hamwe zageza kure cyane ibihangano by’Abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Uncle Austin yagize ati “Ni iby’agaciro kuba tugiye kugira ihuriro rizajya rikemurirwamo ibibazo bimwe na bimwe by’abanyamakuru bakora imyidagaduro. Nizera ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ibihangano by’Abanyarwanda kandi nkanjye ndabyishimiye nk’umunyamakuru w’umuhanzi.”

Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu ihema rya Camp Kigali ahasanzwe habera ibitaramo, kizatangira kuri uyu wa gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ni n’igitaramo cyatumiwemo inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’abanyamakuru ndetse n’imyidagaduro.

Ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro, ni igitekerezo kimaze imyaka myinshi ariko cyashyizwe mu bikorwa mu ntangiriro za 2019, ubwo habaga inama zitandukanye zabereyemo amatora y’inzego z’ubuyobozi bw’ihuriro, n’inama rusange yahuzaga abanyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi ndabikunze cne kuko bizazamura urwego rwumuziki nyarwanda

shema edmond yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka