Kiliziya yujuje icumbi rigenewe ba Arikiyepiskopi bari mu kiruhuko cy’izabukuru

Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yujuje ingoro igenewe guturwamo na Arikiyepiskopi ugeze mu kiruhuko cy’izabukuru i Jali mu Mujyi wa Kigali.

Ni inyubako iherereye i Jali mu Mujyi wa Kigali
Ni inyubako iherereye i Jali mu Mujyi wa Kigali

Ni ingoro imaze ukwezi imuritswe, aho iherutse gufungurwa ku mugaragaro inahabwa umugisha na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo.

Ni ingoro ituwemo bwa mbere na Musenyeri Thadée Ntihinyurwa, wahoze ari Arikiyepiskopi wa Kigali akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’imyaka 22 yari amaze kuri izo nshingano, agasimburwa na Antoine Karidinari Kambanda mu mpera za 2018.

Mgr Ntihinyurwa ni we ubimburiye abandi gutura muri iyo nyubako
Mgr Ntihinyurwa ni we ubimburiye abandi gutura muri iyo nyubako

Muri iyo ngoro, Mgr Ntihinyurwa azagira kandi Abapadri babana na we bakorera ubutumwa aho i Jali, dore ko n’ubundi ari ahantu hasanzwe hakorerwa ingendo Nyobokamana.

Uretse abihaye Imana, ni inyubako yashimishije n’abakirisitu aho bashimye uburyo Mgr Thadée Ntihinyurwa yasoje neza inshingano ze, akaba agiye gutura mu nyubako nziza by’umwihariko ku butaka butagatifu.

Uwitwa Ntakirutimana ati “Oohhh! Ni byiza cyane kuba Musenyeri wacu dukunda cyane Tadeyo Ntihinyurwa, arikiyepiskopi wa Kigali uri mu kiruhuko, atujwe mu nyubako nziza imubereye nk’umugabo wakoze ibikorwa by’indashyikirwa, Imana ikomeze kumurindira ubuzima”.

Twahirwa ati “Mbega byiza! Twishimiye ko Umubyeyi wacu Mgr Thadée tuzajya tumusanga ku butaka butagatifu. Singizwa Yezu”.

Nshimiyimana Cyprien ati “Imana ikomeze kuba hafi ye, muri iyi ngoro itagira uko isa”.

Ni inyubako irimo ibyangombwa byose bifasha abayicumbitsemo n’abayisura gusenga, birimo n’icyumba kigenewe guturirwamo igitambo cya Misa (Chapelle), hakaba n’uburyo bwafasha abantu kuruhuka no kwidagadura ahubatse Piscine n’ibindi.

Yafunguwe ku mugaragaro na Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali
Yafunguwe ku mugaragaro na Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali
Antoine Cardinal Kambanda yaturiye igitambo cya Misa muri Chapelle y'iyo nyubako
Antoine Cardinal Kambanda yaturiye igitambo cya Misa muri Chapelle y’iyo nyubako
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iki ni igitekerezo cyiza cyane.Twibuka ko Ubusaza n’urupfu ari umwanzi wa twese.Impamvu twese dusaza tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka cyane Imana,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana dusenga.

kamanzi peter yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Harya ngo iriya Ukarisitiya ni umubiri wa Yezu?? Gusa ndahamya ko ikorwa mu ifarini.Ikindi nibaza,ni kuki padiri yinywera divayi wenyine kandi yezu yarayisangiye n’Intumwa ze zose?Kuki bavuga ngo Maliya nta bandi bana yabyaye,nyamara Matayo 13,imirongo ya 54-56 bavuga amazina ya barumuna ba Yezu?Hagire unsubiza,kubera ko bible ivuga ko abigisha ibidahuye n’ibyo ivuga Imana itabemera nk’abakristu.

karake yanditse ku itariki ya: 29-07-2021  →  Musubize

Komera Peter.

Ku birebana na Ukarisitiya utumva ukuntu aru umubiri wa Yezu kandi ikoze mu ifarini soma Matayo 26:26, Mariko 14:22, Luka 22:19. Yezu ubwe niwe babyivugiye

[email protected] yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Nyagasani yezu tugushimira ko udahwema kugaragariza inyumwa zawe ko uzitayeho tiragusabye ngonatwe twatumweho jya utureberera nyiringoma#dushimira leta nziza yita kubantu ikabatuza heza nyagasani yezu ajye abakomeza muribyose icyiruhuko cyiza Mgs thadee Ntihinyurwa Imana ikomeze ibe muruhande rwawe

claude yanditse ku itariki ya: 28-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka