Gisozi: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we

Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) w’imyaka 33 ukora akazi ko koza imodoka mu Gakiriro ka Gisozi ahitwa ku Mukindo House, akurikiranyweho kwica umugore we witwa Mbanzumutima Nadia (Delphine wari mu kigero cy’imyaka 18), amunigishije ishuka n’umukandara.

Mu nzu aho Mbanzumutima yari atuye, abaturanyi basanze umurambo we hasi umugabo yatwaye ibintu byose
Mu nzu aho Mbanzumutima yari atuye, abaturanyi basanze umurambo we hasi umugabo yatwaye ibintu byose

Bari bacumbitse (ari abapangayi) mu gipangu cy’uwitwa Rucamubyuma Emmanuel (w’imyaka 72) mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero, mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo.

Mugorewera Drocelle uturanye n’urwo rugo avuga ko bikanguye ahagana saa yine z’ijoro babona inzu y’icyumba kimwe (chambrette) nyakwigendera yabanagamo n’umugabo ikinguye, umurambo uri hasi ku butaka, ibikoresho byose byo mu nzu umugabo yabisohoye aracika.

Kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano ziracyashakisha uwo Kazungu wishe umugore we, umurambo wa nyakwigendera wo wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo usuzumwe.

Kazungu aravugwaho kwica uwo mugore bari bamaranye amezi abiri babana mu buryo butemewe n’amategeko, bombi bakaba bari bamenyereye kunywa inzoga bagasinda bagakurizamo no kurwana.

Mugorewera yagize ati “Hari hashize nk’ukwezi umugore yaramutemesheje icyuma, yari azi ko byarangiye ariko ikigaragara umugabo yari yaramurwariye inzika, umugabo yavuye mu Gakinjiro asanga umugore yasinze, ubwo rero ni bwo yahise amwica”.

Abaturanyi ba nyakwigendera Mbanzumutima Nadia bamuziho kuba yanywaga agasinda agatukana ariko atabikorana umutima mubi, abatamuzi neza bakaba ari bo barakaraga bakaba bamugirira nabi.

Umugabo we ni we bavuga ko batari bazi neza, bakaba ngo batari kumukekaho ko ageze ku rwego rwo kwica umuntu.

Inzego zishinzwe umutekano zatangarije Kigali Today ko zikirimo gushakisha uwo Nizeyimana Samuel (bita Kazungu) watorokanye ibintu byo mu nzu amaze kwica umugore we.

Mbanzumutima Nadia (witwa Delphine) yaje akomoka mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba mu myaka ine ishize abanza gukora akazi ko mu rugo, akaba yabanaga na nyina wa muramu we witwa Mukashyaka mbere yo kujya kubana na Nizeyimana nk’umugore we.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka