Kigali: Abantu bane bapfuye bikekwa ko bazize inzoga yitwa ‘Umuneza’

Ku wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021, nibwo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo abantu bane basanzwe bapfuye bikekwa ko bazize inzoga y’inkorano banyoye.

Ibiro by'Umurenge wa Kimihurura
Ibiro by’Umurenge wa Kimihurura

Abapfuye bari batuye mu mudugudu w’Intambwe mu Kagari ka Kimihurura mu Karere ka Gasabo, ahantu bivugwa ko ari agace gasanzwe karangwamo n’ibikorwa by’ubusinzi kubera uburyo hagaragaramo utubari twinshi ducururizwamo inzoga z’inkorano zirimo n’iyo bivugwa ko yaba yahitanye abo bantu.

Uretse abapfuye barimo umugore umwe n’abagabo batatu, hari n’abandi babiri barimo umugore n’umugabo bajyanywe kwa muganga bigaragara ko barembye, bose bikaba bivugwa ko bahereye ku munsi ubanziriza uwa Noheli barimo kunywa iyo nzoga inzwi ku izina ry’Umuneza.

Kuba bari bamaze iminsi barimo kunywa kandi batarya niho bamwe mu baturage bahera bavuga ko iyi nzoga ariyo yabahitanye n’ubwo batabivugaho rumwe bose, kuko hari n’abavuga ko inzoga atariyo ntandaro y’urupfu, kubera ko bashobora kuba bavangiwemo amarozi, kuko atari bo ba mbere banyoye iyo nzoga, isanzwe inywebwa muri uwo mududugu.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu mudugudu basaba inzego z’ubuyobozi gukurikirana byimbitse amakuru y’urupfu rw’aba bantu kuko batemera ko bazize inzoga ahubwo bavuga ko bishoboka cyane ko hari nk’uwaba yari afitanye ikibazo n’umwe muri bo akamushyiriramo amarozi, bitewe n’uko banywa basangira abandi bakaba babigendeyemo batyo.

Hari n’abavuga ko abapfuye bari abantu basanzwe n’ubundi bikundira inzoga kuko nta kindi bakoraga uretse kubyukira mu kabari, ari naho bahera basaba ubuyobozi gukaza ingamba utubari twiganje mu gace kabo tugacika, kuko usanga buri nzu yose yarabaye akabari kandi dukora mu buryo bw’akajagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kimihurura, Etienne Nduwimana yemeje ayo makuru, akavuga ko ibyabaye bisa n’ibyatunguranye ariko kandi ngo abaturage barasabwa kujya batanga amakuru.

Ati “Nyuma yo kubona ibyabaye aha, mu by’ukuri bisa nk’ibyatunguranye, turasaba abaturage bose ko abantu bafite utubari mu ngo, ko rwose babikuraho, kuko ni nacyo ubu tugiye gukurikizaho. Abantu bose bafite utubari mu ngo, turagenda dusaba abaturage kugira ngo ayo makuru bayatange, abo bantu bagaragare”.

Ngo izi nzoga z’inkorano zitwa Umuneza zatangiye kugaragara cyane mu gihe cya Guma mu rugo, zikaba zikunda kunywebwa n’abantu bamwe badahinduka barimo abo bitabye Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka