Gisozi: Umunyerondo arakekwaho kwica mugenzi we

Umunyerondo witwa Twizerimana Cyirique ukorera mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, afungiye kuri Sitasiyo y’Ubugenzacyaha (RIB) muri uwo murenge, akaba akekwaho kwica mugenzi we witwa Bahinyura Alain, bakunze kwita Fils.

Uwatanze amakuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko Twizerimana yakubise Bahinyura inkoni mu mutwe ahita abura ubwenge, bamugejeje kwa muganga ahita yitaba Imana.

Abanyerondo twaganiriye bavuga ko Twizerimana yabanje kurwana na Fils bari mu kazi k’irondo bombi, mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 05 Nzeri 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yatangarije Kigali Today ko ku bufatanye na RIB, barimo gukora iperereza ku kintu abo banyerondo bapfuye cyatumye umwe yica undi.

Musasangohe yagize ati "Umunyerondo yishe mugenzi we, ariko uwo wapfuye nyine ntahari kugira ngo tumenye icyatumye barwana, RIB nk’abafite ubwo bumenyi batangiye iperereza".

Musasangohe avuga ko bakirimo gushaka amakuru hirya no hino kugira ngo bamenye umuzi w’ikibazo kiri hagati y’abanyerondo bwarwanye, bikaviramo umwe kuhasiga ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka