Dore ubundi buzima muri Kigali (Video)

Hakurya y’Umujyi rwagati wa Kigali muri kilometero zitarenga enye ntibatunzwe no kwicara mu biro cyangwa mu modoka, ahubwo bibereyeho nk’abatuye i Shangasha muri Gicumbi, Kinyamakara muri Nyamagabe, Gishyita muri Karongi cyangwa Juru mu Bugesera.

Uyu aratera umuti inyanya ahinga
Uyu aratera umuti inyanya ahinga

Umudugudu wa Kanyinya mu Kagari ka Ruhango mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, uri ahegereye igishanga cya Nyabugogo bakunze kwita ku Isiyacyenda, bitewe no kugira abaturage bamwe bifata nk’abatuye ku yindi si kuko bicuruza cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge.

Muri rusange ariko umwihariko wa Kanyinya (Isiyacyenda), ni uko nta modoka cyangwa moto zigerayo, ubuzima bwaho bukaba buteye nk’ubwo mu cyaro kuko batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.

Ahinga imboga agahaza umuryango akanagurisha zikamwinjiriza
Ahinga imboga agahaza umuryango akanagurisha zikamwinjiriza

Hari abadashobora kubona ifunguro bakwiririrwa cyangwa bararira mu gihe baba batagiye kuvoma mu kabande, gutashya inkwi, guhinga, kwahira ubwatsi bw’amatungo cyangwa kujya kuyaragira.

Uretse ibisheke usanga benshi bagenda bavovorera mu nzira, abatuye ku Isiyacyenda ntabwo bahaha imineke, imboga cyangwa ngo barye mushikaki (brochette) z’ihene bavuye kugura ahandi, kuko ibyinshi barabyifitiye.

Ushaka gusura Isiyacyenda agenda ku manywa kugira ngo yirinde abambuzi bitwa Abamarine, akanyura mu Gatsata hafi yo ku magaraji akambuka igishanga cya Nyabugogo, agahingukira ku mirima y’ibisheke, imboga n’urutoki mbere yo kugera mu ngo z’abaturage ku musozi uhanamye wa Gisozi.

Muri Kigali borora amatungo magufi
Muri Kigali borora amatungo magufi

Udukunda Angelique w’imyaka 50 watuye ku Isiyacyenda mu myaka 23 ishize, avuga ko atunzwe n’ubuhinzi bw’imboga bumuhesha ibyo bafungura mu rugo, ariko akabasha no gusagurira isoko, ndetse akaba ari n’umworozi w’amatungo magufi.

Udukunda agira ati “Abafite ubushobozi borora amatungo nk’ihene, inkoko, inkwavu, bakanahinga urutoki rw’imineke aho ushobora kugura ine ku mafaranga 100, bayiranguza abazunguzayi, ariko n’ibishyimbo, ibigori n’ibisheke turabihinga, ndetse n’izo mboga ziboneka hafi bakazigurisha zikabaviramo umusaruro”.

Uwitwa Musabyimana Pauline twasanze ahetse ipompo arimo gutera umuti wica udukoko mu murima w’inyanya, avuga ko ubuhinzi ari umwuga utanga umusaruro kurusha myinshi imenyerewe muri uyu Mujyi wa Kigali.

Mu murima we w’intambwe 15 kuri 25 yahinzemo inyanya zimuhesha amafaranga arenze ibihumbi 150 mu mezi atatu zimara kugira ngo zere, umuntu akaba yabigereranya n’igihembo cy’amafaranga nibura 1,000 ku munsi kandi aba yavanyemo izo bafungura mu rugo.

Hirya gato na ho ahafite akarima k’idodo ahora asaruramo buri cyumweru izo agurisha nyuma yo kugaburira abagize urugo rwe.

Musabyimana agira ati “Nirirwa mu murima nta kandi kazi mfite, kandi muri dodo nsaruramo nibura amafaranga ibihumbi birindwi buri cyumweru mu gihe cy’amezi atatu, nkongera guhinga izindi ngategereza ko zera nyuma y’ukwezi kumwe. I Kigali turahinga, uwifuza akazi araza akirirwa ahinga kugera saa sita agacyura amafaranga 1,500Frw”.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI ivuga ko mu bishanga by’i Kigali bitegereye imigezi minini abaturage bemerewe guhingamo, harimo icya Kabuye-Nyacyonga, Nyabugogo (mu gice cyo haruguru), UTEXRWA, Kami, Masaka na Nyandungu (kuva ruguru kugera kuri Hotel La Palisse).

Umuyobozi mu Kigo giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ushinzwe ishami rya Ruburizi, Norbert Sendege agira ati “Umusaruro w’imboga uva muri biriya bishanga (by’i Kigali) ushobora guhaza abatuye uyu mujyi ku rugero rwa 55-60%”.

Hari ahameze nko mu cyaro
Hari ahameze nko mu cyaro

Sendege avuga ko hari amahirwe y’ishoramari mu by’imboga abaturage b’i Kigali batangiye kungukira ku bantu bava hanze y’Igihugu baje kubafasha guhinga ibyoherezwa mu mahanga, cyangwa ibigurishwa ku masoko y’i Kigali.

Reba byinshi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka