Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bigiye gutangira guhugura inzobere

Nyuma yo kuvugurura ubuyobozi ndetse n’ibikorwa remezo ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, abayobozi b’ibyo bitaro bagaragaje ko hari gahunda yo gutangira gutanga amahugurwa agenewe gusa inzobere.

Intego yo guhugura izo nzobere, ngo ni ukugabanya Abanyarwanda bajya kwivuza hanze, cyane cyane abakeneye ubuvuzi busaba kubagwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, Prof Millard Derbew, yavuze ko mu mwaka utaha wa 2022, ibyo bitaro biteganya gutangiza amahugurwa ku Banyarwanda b’inzobere mu buvuzi, kugira ngo bajye batanga izo serivisi z’ubuvuzi zikunze gutuma abarwayi bo mu Rwanda bajya kuzishakira mu mahanga.

Ayo mahugurwa azahabwa inzobere mu bijyanye no kubaga indwara z’abana zitandukanye, inzobere mu bijyanye n’indwara z’umutima, inzobere mu bijyanye no gusimbuza impyiko, amahugurwa akazatangwa mu bufatanye n’inzobere 12 z’abanyamahanga zikorera ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Kugeza ubu, ibyo bitaro bikoresha inzobere mu bijyanye no kubaga ukomoka muri Cameroon ariko wahoze akora mu Bubiligi, inzobere mu bijyanye n’indwara z’umutima ukomoka muri Ethiopia, inzobere mu bijyanye n’indwara z’imbyiko ukomoka muri Ethiopia ndetse n’inzobere mu kubaga indwara z’abana ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abo bakaba bari mu nzobere 45 zo ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Ayo mahugurwa ateganyijwe gutangira mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, azahabwa inzobere 12 z’Abanyarwanda, kugira ngo bagire ubumenyi buhagije bwo gutanga izo serivisi mu buvuzi zavuzwe haruguru.

Prof Derbew yavuze ko gahunda yo guhugura izo nzobere izakorwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ikazakemura ikibazo cy’ibura ry’inzobere mu buvuzi atari muri Kigali gusa, ahubwo no mu gihugu cyose.

Yagize ati “Ubwiza bwa serivisi dutanga bwarahindutse, kandi hari na serivisi nshya twazanye, izindi turazagura. Ubu twakira ubutumwa bwinshi bushima serivisi zacu kurusha ubuzinenga. Ubu gahunda dufite ni ukuvugurura ibijyanye n’inzobere kugira ngo umubare w’abarwayi batugana wiyongere”.

Muri uyu mwaka wa 2021 gusa, mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byakiriye abarwayi basaga 6000, aho nibura byakira abarwayi 200 ku munsi, mu gihe hari abagera ku 1200 baba bari mu bitaro kubera indwara zitandukanye harimo n’ababa babazwe.

Prof Derbew yavuze ko kubera ibikorwa remezo bishya, ubu ibyo bitaro byiyemeje gutanga serivisi nziza kugira ngo birusheho gukurura abarwayi babigana yaba abo mu karere no mu mahanga ya kure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka