Abacururiza inzoga mu ngo bagiye kwegerwa hagamijwe gukumira Covid-19

Muri gahunda y’amarushanwa y’imirenge igize Umujyi wa Kigali mu kurwanya icyorezo Covid-19 hakoreshejwe abatwarasibo, mu Murenge wa Remera w’Akarere ka Gasabo biyemeje kugera kuri buri rugo hakamenyekana abacururiza inzoga munsi y’igitanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera yasinyanye amasezerano y'imihigo n'Abayobozi b'Uturagari, imidugudu n'amasibo mu rwego rwo kwirinda Covid-19
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera yasinyanye amasezerano y’imihigo n’Abayobozi b’Uturagari, imidugudu n’amasibo mu rwego rwo kwirinda Covid-19

Abayobozi b’Uturere tugize Umujyi wa Kigali basinyanye amasezerano y’imihigo n’abayobora imirenge, na bo bahise bayagirana n’abayobora utugari, abayobora utugari na bo basinyanye iyo mihigo n’abayobozi b’imidugudu, na bo baramanuka basanga abatwarasibo bajya kumvikana uburyo gahunda yo kurwanya Covid-19 igomba gukorwa.

Ubwo bukangurambaga bugamije kugira ubudasa mu kurwanya Covid-19 Akarere ka Gasabo kabwise ‘Operation One Stop’, bukazarangira Umurenge wahize iyindi uhawe igihembo cya Polisi ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ivuga ko abatwarasibo ari bo bashobora kugera ku baturage bose hatabayeho kugira uwo basimbuka, kugira ngo buri wese ashobore kugira uruhare mu kurwanya Covid-19.

Abayobozi b'inzego z'ibanze i Kigali bavuga ko kuba imirimo y'Inteko rusange z'abaturage yarongeye gusubukura bizaborohera kurwanya Covid-19
Abayobozi b’inzego z’ibanze i Kigali bavuga ko kuba imirimo y’Inteko rusange z’abaturage yarongeye gusubukura bizaborohera kurwanya Covid-19

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo, Karamuzi Godfrey, avuga ko abatwarasibo muri uwo murenge basabwe kugera kuri buri rugo bakamenya imyitwarire yarwo mu kwirinda icyorezo.

Karamuzi agira ati “Umutwarasibo kuba yahuza abaturage 20 (ingo) bagatozwa guhana intera, gukaraba intoki n’ibindi, ntabwo byagorana. Niba yarakoraga urutonde rw’abakeneye ibiribwa akatumenyera umuturage waburaye, ni gute atatumenyera abahinduye ingo zabo utubari, akatumenyera inzoga batereka munsi y’igitanda!”

Umuyobozi w’isibo y’Ubumanzi mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rukili II mu Murenge wa Remera, Cyiza Sylvestre, avuga ko habayeho kwirara kwa bamwe mu baturage bigatuma abandura Covid-19 baba benshi.

Cyiza unakora umurimo w’Ubujyanama bw’Ubuzima muri Rebero, avuga ko muri uwo mudugudu hamaze kugaragara abaturage umunani barembejwe na Covid-19, bamwe bakaba bayiterwa n’uko bajya ahahurira abantu benshi batafashe ingamba zo kwirinda.

Cyiza ati “Ahanini biraterwa n’uko abantu bayikerensa (Covid-19) ntibayihe agaciro, ntibakaraba intoki, ntibambara agapfukamunwa neza nk’uko biteganywa, ni ugukomeza kwigisha”.

Mu Murenge wa Gisozi na ho Abayobozi b'utugari basinyanye imihigo n'ab'imidugudu
Mu Murenge wa Gisozi na ho Abayobozi b’utugari basinyanye imihigo n’ab’imidugudu

Ubukangurambaga “Operation One Stop” mu Karere ka Gasabo buramara icyumweru cyose, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 13 kugera ku Cyumweru tariki 19 Nzeri 2021.

Abayobozi b’imirenge igize ako karere bavuga ko ari amahirwe kuba MINALOC yarabemereye gusubukura inteko z’abaturage, kugira bakemure ibibazo birimo kuvugwa hagati y’inzego z’ibanze n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka