Yakoze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatatu yonsa uruhinja rw’amezi abiri

Uwitwa Iranzi Aline (ni ryo zina yahisemo kwiyita ariko atari irye ry’ukuri), yari kuba yafatiwe n’ibise mu ishuri arimo gukora ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatatu wisumbuye, iyo umwana we atavukira amezi arindwi, kuko yujuje amezi abiri kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021.

Afite intego yo kuzaba umwubatsi ukomeye kandi yumva azabigeraho
Afite intego yo kuzaba umwubatsi ukomeye kandi yumva azabigeraho

Iranzi w’imyaka 18 y’amavuko atuye mu Karere ka Gasabo, akaba arangije kwiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Gisozi I (mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo).

Ku isaha ya saa sita zuzuye z’amanywa kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nyakanga 2021, Iranzi yasohotse mu ishuri arangije gukora ikizamini cya Leta, ahita ajya ku irembo kureba umubyeyi we wari umuzaniye umwana kugira ngo amwonse mbere yo gusubira gukora ikizamini cya kabiri.

Yamwonkeje ndetse amukamira n’amashereka mu gakombe kugira ngo aze kunywa mu gihe nyina yari akirimo gukora ikizamini cy’Ikinyarwanda ku gicamunsi.

Iranzi yafashe n’akanya aganiriza Kigali Today agira ati “Ntabwo ndi uwa mbere utwaye inda, ntabwo ngomba kugira isoni ngo nitakarize icyizere, ndumva nzaba umwubatsi ukomeye cyane. Iyo mbona abakobwa bubaka mba numva mbikunze”.

Iranzi avuga ko uwamuteye inda akiri mu ishuri yemeye kumufasha kurera umwana, kandi anashimira umubyeyi we utaramutereranye ahubwo akaba ari we asigira umwana iyo yagiye ku ishuri.

Nyina wa Iranzi yazaniye uruhinja uwo munyeshuri yabanje kujya kurukingiza no gushaka amafunguro y’umubyeyi warimo gukora ikizamini.

Nyina wa Iranzi avuga ko atigeze arakazwa cyane n’uko umwana we yatwise akiri umunyeshuri mu cyiciro cya mbere cy’ayisumbuye, kugira ngo bitagira ingaruka ku mukobwa we zo kuba yatakaza icyizere cy’ahazaza.

Ni byo yasobanuye ati “Nk’umubyeyi nagiye kubona mbona aratwite, gusa yarakomeje kwiga nanjye muha ‘avantage’ ndamubwira nti ‘komeza wige we gucika intege’, byageze aho inda irikoroga biba ngombwa ko ivukira amezi arindwi, ubu nibwo yakagejeje igihe cyo kuvuka, (Iranzi) aziga hafi kugira ngo abone uko yita ku mwana, nanjye nzajya mufasha”.

Abanyeshuri bigana na Iranzi bavuga ko iyaba ababyeyi bose batekerezaga nka Uwamariya, nta mwangavu wabyarira iwabo ngo ahagarike amashuri burundu.

Uretse Iranzi, hari n’undi mukobwa urangije amashuri yisumbuye mu Karere ka Ruhango wari utwite, we akaba yakoreye ikizamini cya Leta mu bitaro nyuma yo kubyara.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri(NESA), Dr Bernard Bahati, avuga ko hari abanyeshuri batewe inda muri uyu mwaka atashoboye guhita agaragaza imibare, ariko akabasaba kudacika intege mu gihe baba bahuye n’ibyo bibazo.

Dr Bahati ati “Nakore ikizamini kandi n’umwana amuhe ibere mu gihe bibaye ngombwa ko atamusiga, ubutumwa ni uko abana bose bagize ibyo bizazane batakwitinya kandi babifitiye ubushake n’ubushobozi, urwo ni urugero wabonye ariko n’ahandi bashobora kuba bahari, rwose umuntu wize neza ibizamini yabikora akabitsinda”.

Ikigo NESA kivuga ko abatangiye ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kuri uyu wa kabiri ari 122,320, abakoze ibisoza amashuri yisumbuye bakaba ari 50,888, naho abakoze ibisoza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakaba bangana na 22,779.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

IRANZI komera cyane mukobwa mwiza kubyara ukiri muto biragora,kandi biravuna.nkwifurije amahoro na mahirwe ngo uzatsinde ibi bizamini,ufite mama mwiza akomeze.akugire inama imana ibarinde

lg yanditse ku itariki ya: 21-07-2021  →  Musubize

Bamwe bavuga ko umuti wo kubyara kw’Abangavu ari ukubemerera bakaboneza urubyaro.Byaba ari agahomamunwa.Ingaruka ya mbere,nuko ubusambanyi bwakiyongera.Nk’abakristu,dukwiye kwirinda ikintu cyose kijyana ku busambanyi.Umuti waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana mukunda kubabona bali kumwe n’ababyeyi babo mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana.

rwabuneza yanditse ku itariki ya: 21-07-2021  →  Musubize

Turabashimira cyane mwakoze kutwandikira iyinkuru turabera kab×

Rodrick arias Gasapo yanditse ku itariki ya: 20-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka