Gasabo: Batakarije ingingo zabo mu kubohora Igihugu, ubu bakeneye gusurwa

Ngaboyisonga Jean Claude uri mu barwanye urugamba rwo kubohora Igihugu, ubu nta maboko agira ndetse ayoboye umudugudu ugizwe n’ingo 15 na zo ziyobowe n’abamugariye ku rugamba, barimo abatagira ingingo n’abangiritse mu mutwe.

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo buvuga ko abamugariye ku rugamba bakeneye ubaba hafi
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko abamugariye ku rugamba bakeneye ubaba hafi

Ngaboyisonga utuye i Rugende mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, avuga ko ubwo bumuga bafite butajya bubatera kwicuza, kuko ngo umusaruro w’ibyo baharaniye ubu barimo kuwubona mu Banyarwanda bagaragaza ko babanye neza kandi baharanira gutera imbere.

Yagize ati "Intego twayigezeho kuko mbona Abanyarwanda bishimye kugeza ubu nta macakubiri, bafite ubumwe kandi baharanira iterambere, ibyo twakoze twishimira ko hari abarimo kubisigasira".

Uyu musirikare wamugariye ku rugamba yakomeje ashima gahunda iriho yo kubashyigikira, aho Leta yabashingiye iduka ricururizwamo ibintu bitandukanye, inyungu ivuyemo ikaba ari yo ibatunga, ariko agasaba gukomeza kunganirwa kugira ngo bibaheshe agaciro mu baturage babohoye.

Yagize ati "Tutaratangira gukora wasangaga abaturage bataduha agaciro, nkigera hano twabanje kujya duhahira hanze (y’umudugudu), hari uwo nasabye kunkopa ibiro bitanu by’ibirayi ambwira ko n’ubwo yampa umwenda atandengereza igiceri cya 20, badufataga nka ba bandi basabiriza".

Ku munsi w'Intwari bahawe ibiribwa
Ku munsi w’Intwari bahawe ibiribwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwasuye aba basirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda busanga bakeneye uwabahora hafi ndetse n’ubufasha, kuko ubumuga bafite butuma nta kindi babasha kwikorera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Regis Mudaheranwa, ari kumwe na Komiseri muri Komisiyo ishinzwe Gusezerera abari Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe (RDRC), Brig Gen Peter John Bagabo, basuye Umudugudu w’i Rugende ku wa 01 Gashyantare 2022, urugendo rwahuriranye n’Umunsi wahariwe Intwari z’u Rwanda.

Bahaye inka umuryango umwe muri 15 ituye muri uwo mudugudu, banagenera iyo miryango yose inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’ibanze ifite agaciro ka miliyoni 2,268,800, yatanzwe na bagenzi babo bamugariye ku rugamba bafite icyo babarusha.

Regis Mudaheranwa avuga ko iyo nkunga yahawe imiryango y’abo bamugariye ku rugamba, ariko bafite ikibazo cy’uko iduka risanzwe ribunganira ryahombye, ndetse bakeneye gufashwa guhinga ubutaka bahawe.

Mudaheranwa yagize ati "Icyangombwa ni uko kubahora hafi nk’uko mwabibonye, hari abafite ibibazo by’uburwayi bwo mutwe bwatewe n’uduce tw’ibyuma turimo, hari abacitse amaboko yombi batabasha kugira ikindi bikorera n’ibindi bibazo. Dushaka ibintu bitandukanye byabagirira akamaro, cyane cyane inkunga ihoraho nk’uko RDRC iyitanga".

Mudaheranwa avuga ko batekereza ku buzima bw’aba bantu n’ubwo yasanze bafite ibibazo by’iguriro (iduka) ryabo ryahombye kubera guhatana n’andi y’abaturage bafite ubushobozi, ikibazo cy’ibikoresho byabo bitagikora ndetse hakaba n’aho basaba gufashwa guhinga.

Iduka ryabo ngo ryarahombye
Iduka ryabo ngo ryarahombye

Brig Gen Bagabo avuga ko bakomeje kurwana urugamba rwo guhangana n’ubukene, harimo guteza imbere gahunda ya girinka kugera no ku bamugariye ku rugamba batishoboye.

Brig Gen Bagabo avuga ko urubyiruko ari rwo ahanini rusabwa kurwana uru rugamba, kuko ngo ari bo benshi kandi bafite imbaraga zo gukora.

Akarere ka Gasabo gafite imidugudu ine irimo abari abasirikare bamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, kakaba kabizeza kubaba hafi nk’uburyo bwo guha agaciro ubwitange bwabo, bwatumye bagera aho gutakaza ibice by’umubiri.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka