Uduce tw’Umujyi wa Kigali tuzagaragaramo Covid-19 nyinshi tuzafatirwa ingamba zihariye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE), Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, yatangaje ko uduce tuzabonekamo ubwandu bwinshi bwa Covid-19 nyuma yo gupima abatuye Umujyi wa Kigali, tuzafatirwa ingamba zihariye mu gihe abandi bazaba basubiye mu kazi (bavuye muri Guma mu Rugo).

Kuri site ya APAPEC Rebero mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi harapimirwa abagera ku 1,229 muri gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima yo gupima 15% by'abatuye buri Kagari ko mu Mujyi wa Kigali
Kuri site ya APAPEC Rebero mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi harapimirwa abagera ku 1,229 muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima yo gupima 15% by’abatuye buri Kagari ko mu Mujyi wa Kigali

Gahunda yo gupima Covid-19 abaturage b’Umujyi wa Kigali bangana na 15% by’abatuye buri kagari, yatangiye gukorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nyakanga 2021 kugera ku Cyumweru tariki 18 Nyakanga 2021.

Lt Col Dr Mpunga yabwiye Kigali Today ko ikigamijwe muri iyi gahunda ari ukumenya uko ubwandu buhagaze mu Mujyi wa Kigali, abarwayi bakavurirwa mu bitaro mu gihe baba barembye, abatarembye cyane bagakurikiranwa bari mu ngo iwabo.

Dr Mpunga yakomeje agira ati “Agace dusanga karimo ubwandu buri hejuru ugereranyije n’ahandi turashyiraho ingamba zihariye zo kugira ngo na bo tubafashe ubwandu bugabanuke, abandi mu gihe bazaba bagiye mu kazi, bo bazaba baretse kugira ngo badateza indwara”.

Yavuze ko barimo gupima umuntu umwe urengeje imyaka 18 mu muryango, ariko ko uwo biza kugaragara ko yanduye, bahita bajya gupima n’abandi bose bo muri urwo rugo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE yasabye abantu batatoranyirijwe kujya kwipimisha Covid-19, kwirinda kujyayo bitumiye kugira ngo bidateza akavuyo katari ngombwa cyangwa bikica imibare yateganyijwe, akabizeza ko bazagenerwa gahunda yabo mu gihe kizaza.

Dr Mpunga yavuze ko uburyo bwakoreshejwe mu gutoranya abajya kwipimisha Covid-19 ari ubwo gutombora, nta muntu watoranyijwe kubera ko hari ikintu azwiho cyihariye.

Umuturage witwa Mugabo Bernard utuye mu Mudugudu wa Amajyambere mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi, avuga ko mu minsi itatu ishize hapfuye umubyeyi wabo wari utuye mu marembo y’urugo rwe, umuhungu babanaga na we akaba icyo gihe yari arwariye mu bitaro, bose bazira Covid-19.

Mugabo yagize ati “Uwo mukecuru wapfuye ku wa Gatanu yishwe na Covid-19 twaramushyinguye, kandi ubwo umuhungu we na we yari yaraye mu bitaro bya Covid-19. Jye ni amahirwe ngize yo kuza kwipimisha ku buntu kuko nateguraga n’ubundi kuzatanga amafaranga”.

Mugabo avuga ko abakerensa Covid-19 bavuga ko idahari ngo ari ukubera ko batarahura n’ibyago byo gupfusha uwabo uzize icyo cyorezo.

Mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi aho Mugabo yisuzumishirije Covid-19 harapimirwa abaturage bagera ku 1,928 muri iyi minsi ibiri kuva kuri uyu wa Gatandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka