Gasabo: Yatawe muri yombi akekwaho kwiba moto ebyiri

Abapolisi bakorera mu Karere ka Gasabo bafashe Arnold Steve Girimpuhwe w’imyaka 23, ukekwaho kwiba moto ebyiri azikuye mu rugo rw’umuturage wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kimihurura, Umudugudu wa Urwego. Girimpuhwe yafashwe ku wa mbere tariki ya 16 Kanama 2021 ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Girimpuhwe yari mu itsinda ry’abantu 3 basunikaga moto bari bamaze kwiba bitewe n’uko bari bananiwe kuzifungura, babiri muri abo bantu bacitse nyuma yo kubona abapolisi hasigara Girimpuhwe.

Girimpuhwe yafashwe amaze gusunika moto urugendo rureshya na kilometero imwe, nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko Steve Girimpuhwe yafashwe ku bufatanye bw’abaturage na Polisi binyuze mu guhanahana amakuru.

Yagize ati "Polisi yabonye amakuru atanzwe n’abaturage bo mu Murenge wa Kimihurura saa kumi n’ebyiri, bavuze ko hari moto 2 bacyeka ko zibwe na bariya bantu 3 barimo kuzisunika. Hashakishijwe bariya bantu bafatirwa mu Murenge wa Kimihurura mu kilometero kimwe uvuye mu rugo rw’umuturage (Umunyamerika) ari na ho izo moto zari zibwe".

CP Kabera yakomeje avuga ko babiri muri bariya bantu bacyekwaho ubujura babonye imodoka ya Polisi bajugunya moto barahunga ariko uwitwa Girimpuhwe arafatwa.

CP Kabera yashimiye abaturage ku gikorwa bagaragaje mu kwicungira umutekano binyuze mu gutanga amakuru ku bantu bijandika mu byaha. Yashimiye uribyiruko rw’abakorerabushake by’umwihariko ku ruhare rwabo mu kurwanya ibyaha.

Girimpuhwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura mu gihe hagishakishwa abandi babiri bari kumwe na Girimpuhwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka