Urugo rw’Abahinde baba mu Rwanda rwiyemeje kugabanya ku mushahara rukagaburira abatishoboye

James Aziz ufite ikigo gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Rwanda hamwe n’uwo bashakanye, Milcah Grace Aziz ndetse n’abana babo babiri, bavuga ko kugira akazi muri iki gihe ari ubuntu bw’Imana bukwiye gusangirwa n’abandi batagafite.

Bashyiraga abaturage ibiribwa mu ngo
Bashyiraga abaturage ibiribwa mu ngo

James Aziz n’umuryango we bavuye mu Buhinde baza gutura mu Rwanda mu mwaka wa 2011 ari abantu basanzwe (nk’uko yabisobanuye), ariko mu Rwanda ngo bahagiriye umugisha wo gucuruza bunguka ku buryo ngo bakwiye gusangira n’abatishoboye.

Aziz afite ikigo gikora kikanacuruza ibijyanye n’ikoranabuhanga, uwo bashakanye Milcah Grace Aziz na we akagira ishuri ryigenga, byose bakaba barabishinze kuva aho baziye mu Rwanda mu myaka 10 ishize.

Kuri iki Cyumweru urwo rugo rwatanze ibiribwa bizamara iminsi irindwi ku miryango itishoboye 20 ituye mu Gatsata mu karere ka Gasabo, ikaba yaratakaje akazi kubera gahunda zijyanye no kwirinda Covid-19.

James Aziz agira ati “Uyu murimo (wo gufasha abantu) twatangiye kuwukora mu mwaka wa 2013. Imana yaturemye twese tungana, niba hari icyo mfite mba ngomba kuguhaho, nta kintu twakoze kugira ngo tube dufite ibiruse iby’abandi, ni ubuntu bw’Imana twagiriwe”.

Umwe mu baturage Umuryango wa Aziz wahaye ibiribwa
Umwe mu baturage Umuryango wa Aziz wahaye ibiribwa

Avuga ko urugo rwe rwiyemeje kugira umuco wo kwigomwa amafaranga ku mushahara rubona, ndetse no kujyana abana mu gihe rugiye gutanga ibiribwa ahantu hose bumvise abashonje, kugira ngo na bo bazakurane uwo murage.

Albina Shannon Aziz, umwana wabo w’umukobwa w’imfura ufite imyaka 15 y’ubukure, ubu yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, ariko ngo ntabwo azatezuka ku murage w’ababyeyi be.

Shannon yagize ati “Ubu nta mafaranga mfite ariko wenda mu gihe kizaza nzakomeza urugendo ababyeyi banjye batangiye, kuko Imana ntabwo yabahamagaye bonyine ahubwo yahamagaye urugo rwose”.

Urwo rugo rwirinze kuvuga amafaranga ruzajya rwigomwa buri kwezi ariko imiryango 20 rwahaye ibiribwa kuri iki cyumweru ngo ruzakomeza kuyitaho mu gihe kingana n’amezi ane, nyuma yaho rwongere gutangira gufasha abandi gutyo gutyo.

Urugo rwa Aziz rusaba undi muntu wese ufite umutima ukunze abandi, guhoza ku mutima abantu batishoboye bari hirya no hino ku isi.

Milcah Grace Aziz ahamagarira abandi babishoboye gutanga ibiribwa ku baturage
Milcah Grace Aziz ahamagarira abandi babishoboye gutanga ibiribwa ku baturage

Imiryango yahawe ibiribwa ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu Gatsata, ntacyo bifuje gutangaza ku bijyanye n’ubufasha butangwa n’umuryango wa Aziz.

Uyu muryango watanze ibiribwa ku badafite akazi muri iyi minsi imirimo imwe n’imwe yahagaze, bigizwe n’umuceri, isukari, ifu y’igikoma ndetse n’ifu y’ibigori (kawunga).

Uretse kugaburira abantu rukeka ko batishoboye, urugo rwa Aziz rumaze no gushyiraho amashuri atatu y’incuke ahendukiye benshi (asaba amafaranga y’ishuri atarenze ibihumbi 20), mu rwego rwo gufasha abana bakomoka mu miryango y’amikoro make kubona aho biga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka