Gisozi: Abantu 256 barahiriye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi
Umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo wungutse abanyamuryango bashya, barahiriye gufatanya na wo guteza imbere amahame ugenderaho mu kuyobora Igihugu.
Umuyobozi wa Komisiyo Ngengamyitwarire ya FPR-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, Paduwa Paul, yibukije ko uyu muryango washinzwe n’impunzi z’Abanyarwanda mu gihugu cya kera ufite intego icyenda zikigenderwaho kugeza n’uyu munsi.
Hari intego ijyanye no kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda, iyo Kubumbatira Ubusugire bw’Igihugu, umutekano w’abantu n’ibintu byabo, Kubaka Ubuyobozi bushingiye kuri Demokarasi, Kubaka Ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu (ari wo abaturage).
Hari ukuzamura imibereho myiza y’Abaturage, Guca ruswa, itonesha n’imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu, hari Ugucyura impunzi no guca burundu impamvu zitera ubuhunzi, Guharanira Umubano ushingiye ku buhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu, ndetse no Kurwanya Jenoside.
Paduwa avuga ko nta muntu upfa kwinjira muri FPR-Inkotanyi uko ashaka ngo asohokemo uko ashaka, kandi ko atari ishyaka ahubwo ari umuryango.
Abayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi basabye abarahiriye gufatanya na wo, kugira umusanzu batwerera kugira ngo intego ugenderaho mu guteza imbere Igihugu zigerweho.
Kanyanya Andrew uyohora FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Gisozi asaba abarahiye gufatanya n’abandi kurwanya ikibazo cy’imibereho mibi, nka kimwe mu bizareshya abandi kwiyemeza kuba Abanyamuryango.
Umukuru wa FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Musezero, Jean de Dieu Rukundo avuga ko bifuza guteza imbere ibikorwaremezo no gufasha abana bakomoka mu miryango itishoboye kwiga.
Rukundo yagize ati "Mu barahiye harimo urubyiruko rwinshi, bazadufasha mu muganda ndetse harimo n’abagabo bakuze, mu mashuri tuzafatanya gukora ubukangurambaga bwo gufasha abana b’abakene badafite amakaye, inkweto, amasabune, ifunguro ryo ku ishuri, byose twumva twakora muri uyu mwaka utaha wa 2022".
Umwe mu barahiye witwa Mukamana Marie Jeanne we yamaze guhuriza hamwe abagore baturanye bakora ikimina cyo kubika amafaranga nibura 300 ku munsi, aya mbere bazagabana akazabafasha gusoza neza uyu mwaka wa 2021.
Mukamana yagize ati "Tuzajya tugabana hashize amezi ane, ejo bundi ku bunani tuzayagabana, ariko mu minsi iri imbere tuzashaka uburyo icyo gishoro cyabo cyatuma bava mu muhanda kuko abenshi ari ba bagore bacuruza ku gataro".
Mu ndahiro abarahirira kuba muri FPR-Inkotanyi bavuga, buri wese yiyemeza ko agiye guhabwa agaciro mu Rwanda no mu mahanga, akaba agomba kwifatanya na buri munyamuryango wa FPR-Inkotanyi kurinda abandi no kurindwa (na we ubwe), ndetse no kurwanya abanzi b’u Rwanda aho bazaba bari hose.
Urahira agasoza agira ati "Ndamuka mpemutse, nkoze ibinyuranye n’imigabo n’imigambi n’amategeko bigenga FPR-Inkotanyi, nzaba mpemukiye buri Munyarwanda, nzahanwe nk’umugome wese."
Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu, Francis Kaboneka yasabye Abanyamuryango barahiye gukora ku buryo ubareba yajya yifuza gukora nkabo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|