Abana 23 barimo n’abibaga mu ngo z’Abayobozi basubijwe mu miryango nyuma yo kugororwa

Ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) hamwe n’Umuryango washinzwe na Rugamba Cyprien n’umugore we Daphrose Mukansanga (CECYDAR), basubije mu miryango abana bavuye ku muhanda, barimo n’abari abajura mu ngo z’Abayobozi nk’uko babyivugira.

Abana 23 bahoze mu muhanda basubiye mu miryango kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021
Abana 23 bahoze mu muhanda basubiye mu miryango kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021

Rugamba na Mukansanga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko basiga bashinze umuryango CECYDAR (wari Communauté de l’Emmanuel), wakomeje kwita ku bana batishoboye n’imiryango yabo.

Kuri uyu wa 17 Nzeri 2021, CECYDAR yahaye ababyeyi abana babo 23 bakomoka ahanini mu Murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, ikavuga ko hari n’abandi 82 ikirimo gufashiriza mu miryango yabo ariko bakiri mu muhanda.

Muri abo bana harimo abajya kwiba ndetse ntibanatinye ingo z’abayobozi bakomeye, nk’uko bisobanurwa n’umwe muri bo ariko wiyemerera ko yacitse kuri iyo ngeso, twahisemo kumwita Ngirinshuti.

Ababyeyi bemereye Ubuyobozi ko abo bana batazasubira kuba inzererezi
Ababyeyi bemereye Ubuyobozi ko abo bana batazasubira kuba inzererezi

Ngirinshuti agira ati “Nibye abayobozi, twaragendaga tugakomanga ku gipangu tukihisha, umuzamu yaza agakingura akatubura ariko akibagirwa gukinga neza agasubirayo agasinzira, tukinjira twomboka tukiba tukigendera, nibaga amatelefone, najyaga gusyaga ibirayi, abayobozi bo hasi nka ba Moyor na Gitifu bo twari twarabazengereje”.

Ngirinshuti umaze amezi atandatu ahugurwa na CECYDAR avuga ko atazasubira mu muhanda ndetse yabyemereye ubuyobozi hamwe n’umubyeyi we witwa Uwihoreye Françoise.

Uwihoreye avuga ko CECYDAR yamufashirije umwana ikamwigisha imico myiza n’inshingano, ariko agasaba ubufasha bwo gukomeza kumukurikirana.

Uwihoreye yakomeje agira ati “Hari igihe abantu bazaga kunkura mu kazi ngo njye kuriha ibyo umwana wanjye yibye, ariko ubu yarahindutse cyane, ni umwana muzima, kereka wenda asubiyeyo nyuma”.

Fred Mufulukye yabashyikirije ibikoresho by'ishuri
Fred Mufulukye yabashyikirije ibikoresho by’ishuri

Ngirinshuti na bagenzi be bavanwa mu muhanda n’inzego z’ibanze zikabashyikiriza imiryango irimo uwa CECYDAR ibafasha kongera gusubira iwabo, binyuze mu kwigishwa no kugenerwa iby’ibanze bituma batajya kuba inzererezi.

Umuyobozi w’Ishami ry’igororamuco muri CECYDAR, Christine Mushashi avuga ko bamaze kwigisha abana n’ababyeyi ndetse no gukorana n’ubuyobozi bw’ibanze, kugira ngo bukurikirane abo bana.

Yavuze ko batoza ababyeyi kumenya inshingano zabo, bakabafasha gukemura ikibazo cy’amakimbirane n’ibijyanye n’imibereho, ndetse bakabakangurira kwishyira hamwe no kwizigamira kugira ngo bagire imishinga ibavana mu bukene.

Yakomeje agira ati “Ubu dufite amatsinda atatu twafashije guhinga imboga, izo mboga tuzigura n’abo babyeyi tukajya kuzigaburira abana mu bigo ngororamuco, umwana ugiye mu ishuri turamurihira kugeza ubwo arangije amashuri yisumbuye cyangwa ay’imyuga, tukanamuha ibikoresho by’ibanze kugira ngo atangize umwuga yize”.

Mushashi avuga ko CECYDAR imaze gufasha abana barenga ibihumbi bitandatu kuva mu muhanda (guhera mu mwaka wa 2017 ubwo gahunda ya tubarerere mu muryango yatangiraga), n’ubwo ngo hari abasubirayo bitewe n’impamvu z’amakimbirane n’ubukene mu miryango yabo.

Hari abatariyemeza neza kuva mu muhanda
Hari abatariyemeza neza kuva mu muhanda

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco(NRS) kivuga ko kuva mu mwaka ushize wa 2020 kugera ubu abana bamaze kuva mu muhanda bakaguma iwabo bagera ku bihumbi bitatu.

Umuyobozi wa NRS, Fred Mufulukye akomeza agira ati “Muri abo ibihumbi bitatu 84% bagumye mu miryango basubira no mu ishuri, abandi bangana nka 7.7% baraza bagasubirayo, abagera ku munani 8% bo basubiye ku muhanda neza”

Mufulukye avuga ko barimo gukorana n’abikorera mu masoko, muri za gare n’ahandi muri santre z’ubucuruzi kugira ngo babafashe gukurikirana abana b’inzererezi bacika iwabo, bajye bahita basubizwa mu miryango.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwizeza ko buzatanga ibikenerwa na CECYDAR cyangwa abandi bafite inshingano zo kuvana abana b’inzererezi mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka