Abakorera mu Gakiriro ka Gisozi biyemeje guca burundu inkongi z’imiriro

Koperative yahombejwe n’inkongi y’umuriro mu Gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo ku wa kabiri tariki 17 Kanama 2021, ivuga ko igiye gufata ingamba nk’izo ngenzi yayo yafashe ubwo yari ikimara guhisha ibintu bifite agaciro karenga miliyari ebyiri mu mwaka wa 2019.

Impamvu ihurizwaho na benshi yagiye itera inkongi zibasira Agakiriro ka Gisozi kuva mu myaka itatu ishize, ni umuriro w’amashanyarazi bavuga ko udacungwa neza.

Agakiriro ka Gisozi kagizwe n’amashyirahamwe manini (amakoperative) y’abacuruzi agera kuri atanu, ari yo ADARWA, APARWA, COPCOM, Umukindo hamwe n’Isoko rya Duhahirane.

Mu mwaka wa 2019 Koperative ya APARWA iri hakurya y’umuhanda haruguru ya ADARWA (ahahiye ku wa kabiri w’iki cyumweru), yadutswemo n’inkongi y’umuriro inshuro zirenga eshatu, ariko izangije byinshi cyane zikaba ari izo ku itariki 03 na 29 Kamena 2019.

Uwitwa Nzasenga Alfred wari ufite imashini zibaza hamwe n’imbaho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17 bikaza gukongokera mu nkongi yo ku itariki 29 Kamena 2019, yahise atangaza ko asubiye ku isuka iwe i Musambira mu Karere ka Kamonyi.

Kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021 ubwo Kigali Today yasuraga agakiriro ka Gisozi, yasanze Nzasenga Alfred atarigeze agaruka nk’uko yabivugaga.

Hari na bagenzi be bahombejwe n’inkongi yibasiye inzu za Uwera Jean Pierre, Kimenyi Innocent na Emmanuel Zunguruka zacururizwagamo imbaho, ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji (quincaillerie), imifariso yari yaragenewe gukora intebe ndetse n’ibiribwa.

Izo nzu zahiriyemo imitungo y’abaturage yari ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 80 nk’uko twabitangarijwe n’Ubuyobozi bw’Umudugudu icyo gihe.

Umwe muri abo baturage twumvise yitwa Daphrose (nta yandi mazina ye yifuje gutangaza), avuga ko yahombye ibicuruzwa bifite agaciro k’arenga miliyoni 29 mu nkongi zabereye mu Gakiriro ka Gisozi hamwe n’aka Kimironko.

Daphrose agira ati “Ndibuka bya bindi byanjye nyine, igihombo nagize, nta kindi usibye kwiyakira, gusa nyine ni buhoro buhoro, hari ibyo wikuraho kugira ngo umwana abone ibyo arya ubuzima bukomeze”.

Daphrose warimo yegerenya uduce tw’imifariso two gukora intebe, ari muri bake bahombye ibintu ariko barabifatiye ubwishingizi, icyakora kuri ubu akaba agitegereje ko Sosiyete SONARWA yamushumbusha.

Asa n’uwafashe ingamba zikomeye, kuko iyo mifariso isigaye ibikwa ukwayo, imbaho na zo zigashyirwa ukwazo, ku buryo hagize igishya kitakongeza ikindi.

Inyubako zo muri APARWA zaravuguruwe ku buryo zose ubu ari ibyuma gusa, ibintu bigiye birunze mu buryo buhanye intera kandi bitavangavanze.

Insinga z’amashanyarazi hamwe n’ibyuma biyageza aho babariza byaravuguruwe hashyirwa ibikiri bishya, ndetse nta n’ubwo zandagaye aho buri wese abona ngo abe yazikubaganya.

Byagabanyije impamvu zateza inkongi y’umuriro, ndetse kuri ubu hagiye gushira imyaka ibiri nta mpanuka habe n’iyoroheje ibaye muri APARWA.

Twaganiriye n’Umuyobozi wa APARWA, Umutoni Immaculée akomeza agira ati “Insinga zose ubu ziri mu butaka, urebye hano hejuru nta rutsinga wabona kuko bizamuka bihita byinjira mu mashini, twazanye amazi (twakwifashisha mu kuzimya) hamwe na kizimyamoto, ariko hari n’umucanga ubwawo ni kizimyamoto, abantu barimo gufata ubwishingizi n’ubwo tubutanga bwose 100%”.

Umutoni avuga ko Koperative APARWA igizwe n’ibibanza(ateliers) bigera ku 1,190 ndetse n’abanyamuryango barenze uwo mubare, muri 2019 yahombejwe n’inkongi z’imiriro amafaranga arenga miliyari ebyiri.

ADARWA igiye gufata ingamba nk’iza APARWA

Hakurya ya APARWA muri ADARWA aho batewe n’inkongi ikangiza ibibanza umunani byarimo ibikoresho n’ibicuruzwa by’imbaho n’imifariso(matelas) bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 350, na ho bafashe ingamba.

Twagirayezu Thaddée ukuriye Koperative ya ADARWA akaba anayobora abikorera bose mu Murenge wa Gisozi, avuga ko hari impamvu ebyiri z’ingenzi ziri ku isonga mu gutwika Agakiriro.

Ati “Hano hakorerwa byinshi bijyanye n’amashanyarazi, hakanakorera abantu rimwe na rimwe batazi ibyayo kuko dutoza abana baza barize imyuga, impamvu ya kabiri ikaba iy’uko buri muntu afite amashanyarazi ye(installation), yizaniye umutekenisiye we arayamukorera, ubu rero twafashe ingamba zo gukora ‘installation’ imwe”.

Iyi ni gahunda avuga ko izaba yagezweho mu gihe kiratarenze amezi atatu, n’ubwo bazabanza kuba bafunguye amashanyarazi nk’uko byari bisanzwe(kuko ubu batarimo gukora).

Twagirayezu avuga ko uretse kugira ahantu hamwe hacungirwa amashanyarazi akoreshwa na buri Koperative, bagomba no kugira za kizimyamoto muri buri ‘atélier’, amazi n’umucanga ndetse no gutoza abakoreramo bose gufata ubwishingizi.

Ubwo Agakiriro kangizwaga cyane n’inkongi muri 2019, ishyirahamwe ry’Abishingizi mu Rwanda (ASSAR) ryavugaga ko mu mitungo y’Abaturarwanda bose(GDP) yari ifite agaciro ka miliyari ibihumbi bibiri (tiriyari ebyiri), iyari yarafatiwe ubwishingizi itarengaga 2%.

Uretse APARWA na ADARWA zafashwe n’inkongi z’umuriro inshuro zirenze imwe, isoko rya Duhahirane hamwe n’umuturirwa wa ADARWA ubwawo, byigeze gufatwa n’inkongi z’imiriro mu bice byaho bimwe na bimwe, biturutse kuri Gaz batekesha mu gikoni.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka