Abantu 64 bafatiwe mu kabyiniro
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, Polisi yafatiye abantu 64 mu kabari barimo kunywa no kubyina barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Bose bafatiwe mu kagari kari Kamutwa mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, ahazwi nko kwa Bonke k’uwitwa Jean Marie Vianney Twiringiyimana, bafatwa amasaha ateganyijwe yo kuba abantu bageze mu ngo zabo yarenze, barimo kunywa inzoga, banabyina kuko aho bafatiwe harimo akabyiniro (Club).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kacyiru, Gertrude Urujeni, avuga ko uretse kuba utubari twarakomorewe tukemererwa gukora, ako bafatiwemo nta ruhushya kigeza gasaba.
Ati “Haraye hafatiwe abantu bagera muri 60 koko, barengeje amasaha yo gutaha, ariko by’umwihariko banakoraga n’ibikorwa bitemewe, kuko bakoze akabari ndetse bashiramo n’akabyiro, kandi by’umwihariko ntabwo bari babyemerewe. Nk’uko mubizi, utubari twemerewe gukora ariko hari n’andi mabwiriza bagomba kuzuza, ayo mabwiriza rero ntabwo bigeze batwandikira ngo badusabe kongera gukora, kuko hashize igihe utubari dufunze”.
Amabwiriza y’Inama Njanama y’Umujyi wa Kigali, avuga ko akabari katubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, biri mu mabwiriza y’inama njyanama ko gahanishwa amande y’ibihumbi 150 ku nshuro ya mbere gafashwe, na ho ku nshuro ya kabiri ibihano bikikuba kabiri, ku ya gatatu na ho amande akongera akikuba, ariko noneho kagakorerwa na raporo ko kananiranye. Ikindi ni uko amande yiyongeraho kuba akabari gahita gafungwa hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko abo bantu bafashwe saa sita z’ijoro zirenga, barimo kunywa inzoga ndetse barimo no kubyina kandi utubyiro tutemerewe.
Ati “Icyo twabafatiye cya mbere, ni ukurenza amasaha, ariko na none bakaba bari begeranye cyane, ahantu hatoya hafunganye, urebye bakoze uruhurirane rwo kwica amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, tukaba dukangurira abantu ko bagomba kubahiriza amabwiriza nk’uko biteganywa, abantu bose barayazi. Haciye igihe kigiye kugera mu myaka 2 duhanganye n’iki cyorezo, nta muntu n’umwe utazi amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, nk’uko na Leta igenda ibikangurira abantu buri gihe”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kacyiru bukaba bwahise bufunga ako kabari nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu gihe abafashwe bahise bajyanwa muri stade ya ULK, aho byari biteganyijwe ko bigishwa, hanyuma bagacibwa amande.

Polisi iributsa abantu ko icyorezo cya Covid-19 kigihari ntaho cyagiye, ikabasaba kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda nk’uko yashyizweho, kugira ngo intabwe yari imaze kugerwaho batayisubiza inyuma, kuko bishobora gutiza umurindi icyorezo kikongera gukaza umurego.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|