Banki ya Kigali n’umuryango ‘Umuhuza’ batangije amasomero rusange atatu

Banki ya Kigali yifatanyije n’Umuryango utari uwa Leta witwa ‘Umuhuza’, muri gahunda yo gufasha abaturage kwiyongera ubumenyi, batashye amasomero atatu y’ibitabo mu Murenge wa Rutunga w’Akarere ka Gasabo, ku wa Kabiri tariki 21 Nzeri 2021.

Abayobozi batandukanye ubwo batangizaga amasomero atatu mu Murenge wa Rutunga
Abayobozi batandukanye ubwo batangizaga amasomero atatu mu Murenge wa Rutunga

Ayo masomero agizwe n’ibitabo byagenewe abaturage guhera ku bana bato bakiri ku ibere kugera ku bakuze bose bashobora gusoma.

Kugeza ubu abagana ibiro by’utugari twa Kabaliza, Kibenga na Kigabiro muri uwo murenge, ntabwo baba bagiye gushakayo serivisi cyangwa abayobozi bo kubakemurira ibibazo gusa.

Abenshi ni abagore n’abagabo, urubyiruko n’abana bato bajyayo kwihugura mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, gutyaza ubwenge ku banyeshuri, hamwe no kumva imigani n’inama zanditswe muri ibyo bitabo.

Umunyamategeko wa BK, Gedeon Rukundo
Umunyamategeko wa BK, Gedeon Rukundo

Umuturage w’i Rutunga akaba n’umukangurambaga mu byerekeranye no gusoma, Mukamana Domina avuga ko abana bahugiraga mu mikino y’umupira (itagira icyo ibamariye gikomeye), ubu bakaba babonye aho basohokera.

Yagize ati “Bajyaga gukina n’iyo mipira, ariko ubu tuzabahuriza hamwe, badukurikire tubigishe”.

Umukozi w’Umurenge wa Rutunga witwa Niyomugabo Jackson akomeza agira ati “Ku ishuri ry’imyuga (aho bimwe mu bitabo byazanywe) hari urubyiruko rwinshi rwaje kwiga, kuko harimo ibitabo byigisha ubuhinzi, kwihangira imirimo, abana na bo haba mu biruhuko haba no mu gihe cy’amasomo, bazajya bagana ayo masomero.”

Abana bari mu basabwa kugana ayo masomero kugira ngo barwanye ubujiji n'imico mibi
Abana bari mu basabwa kugana ayo masomero kugira ngo barwanye ubujiji n’imico mibi

Bank ya Kigali ivuga ko ku mafaranga y’inyungu ibona buri mwaka, itanga 1% by’inyungu yayo buri mwaka, igakoreshwa mu bikorwa byo guteza imbere abaturarwanda.

Umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Banki ya Kigali, Gedeon Rukundo avuga ko Abaturarwanda nibajijuka bizagirira inyungu Igihugu muri rusange, ariko na BK by’umwihariko ikaba izakomeza gukorana n’abaturage bajijutse.

Ati “Inyungu tubona nka Banki ni uko iyo abaturage basomye barushaho kwiteza imbere, bidufasha kugira abakiriya basobanutse. Mu mbogamizi zikunze kubaho ni uko umuntu asaba amafaranga muri banki akajya kuyakoresha ibindi atayasabiye, isomero rizajya rinabigisha uburyo bwo gutegura neza imishinga”.

Rukundo yizera ko amanota y’abana bitabira gusoma ibitabo bahawe, na yo agomba kwiyongera ndetse bakarushaho guhindura imico n’imyifatire.

Abana barimo gusomerwa ibitabo
Abana barimo gusomerwa ibitabo

Umuryango Umuhuza (ushinzwe kubaka amahoro binyuze mu gufasha abaturage kugira ubumenyi uhereye ku bana bato), uvuga ko kuva watangira mu mwaka wa 2005 kugeza ubu umaze kugira amahuriro yo gusoma agera kuri 4,000 hirya no hino mu Gihugu.

Gasana Diane Ngabire ushinzwe gahunda z’uwo muryango avuga ko ayo mahuriro yo gusoma yose amaze kubonerwa ibitabo 600,000 ndetse n’abigisha babyo 8,000.

Gasana Diane ati “Umuhuza wagiye ukorana n’ababyeyi batwite n’abana kuva ku bari munsi y’imyaka itatu, ukabaha ubumenyi n’ubushobozi bwo kwita ku bana. Iyo bagiye mu mashuri, uretse kuba batsinda kuko baba basomewe ibitabo, usanga ari n’abana bifitiye icyizere, bisanzuye,…”

Gasana Diane (Umuhuza) na Gedeon Rukundo (BK)
Gasana Diane (Umuhuza) na Gedeon Rukundo (BK)

Umuyobozi w’Isomero rusange rya Kigali (rikaba ari ryo rishinzwe amasomero y’abaturage hirya no himo mu gihugu), Mudahinyuka Sylvan avuga ko amatsinda yo gusoma arimo kugenda ashingwa, azagirana imikoranire n’amashuri mu rwego rwo kunganira ubumenyi buhatangirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka