Agakiriro ka Gisozi kongeye gushya

Muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021, agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Karere ka Gasabo kongeye gushya, ahafashwe n’inkongi akaba ari ahakorerwa ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, ububiko bw’imbaho, hakaba hahiye na za matora nyinshi.

Ummwe mu bakorera muri ako gakiriro waganiriye na Kigali Today, Nshimiyimana Alexandre, yavuze ko ahahiye ari mu gice kibamo imbaho, aho bita muri ADARWA, iruhande rwa ruhurura, akavuga ko bakeka ko iyo nkongi yaba yaturutse ku muriro w’amashanyarazi n’ubwo bitaremezwa n’ababishinzwe.

Nshimiyimana icyakora avuga ko Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya umuriro yabagobotse ku buryo mu saa tatu n’iminota 40 umuriro wari umaze gucogora.

Agakiriro ka Gisozi kamaze igihe kibasirwa n’inkongi, aho abahakorera bavuga ko kaba kamaze gushya inshuro zirenga esheshatu mu myaka itatu ishize.

Reba ababonye iyi nkongi y’umuriro iba uko babisobanura muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka