Kigali : Abantu batatu bafashwe bakekwaho kwambura abaturage babizeza kubaha Perimi

Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, Polisi yerekanye abantu batatu harimo abiyitaga abapolisi bakambura abaturage bababwira ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga (Perimi) batiriwe bakora ibizamini.

Abafashwe ni Siborurema Barnabas w’imyaka 36 (yiyitaga umupolisi), Muhirwa Theoneste w’imyaka 43 (yiyitaga umupolisi) na Twizerimana Pangrass bakunze kwita Paccy ufite imyaka 37. Bose bafashwe tariki ya 29 Gicurasi 2021, bafatirwa mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’igihugu.

Ubwo berekwaga itangazamakuru, Muhirwa Theoneste yemeye ko hari abantu yagenda ashuka ko ari umupolisi ndetse na Siborurema ni ko yagendaga yiyita, aho we yavugaga ko ari umu Ofisiye muri Polisi y’u Rwanda ufite ipeti rya Inspector of Police (IP) akabasezeranya ko azabaha za perimi.

Muhirwa Yagize ati “Mu 2018 naje guhura na Siborurerama ambwira ko dushobora kugira ibyo dukora. Twashukaga abantu tubabwira ko tuzabaha perimi bakaduha amafaranga ariko ntituzibahe, hari abantu babiri nazanye tubaka amafaranga ibihumbi 300, twaheraga ku bantu bakoze ibizamini bagatsindwa, twafashwe ntazo turabaha”.

Muhirwa yakanguriye abantu kuba maso bakajya bajya gukorera perimi Polisi ikazibaha kuko zitagurwa, yagaye abantu banga kunyura mu nzira zizwi ahubwo bakihutira kugura Perimi mpimbano.

Siborurema Barnabas yemeye ko yiyitaga umupolisi agashuka abantu ababwira ko azabaha perimi.

Ati “Muri uku kwezi kwa Gicurasi hari umuntu wo mu Karere ka Rwamagana nari mfitiye nimero ya telefoni ndamuhamagara mubwira ko ndi umupolisi nshobora kumuha perimi yo gutwara imodoka kategori B. Yampaye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500”.

Iraguha Jean Paul wo mu Karere ka Rwamagana yavuze ko mu bihe bitandukanye muri uku kwezi kwa Gicurasi yahaye Siborurema amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 amwizeza ko azamuha Perimi.

Yagiye ayamuha mu byiciro, ariko biza kurangira atamuhaye iyo perimi, avuga ko yamuhamagaraga amubwira ko ari umwe mu bapolisi bakoresha ibizamini byo kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yagaragaje ko abo bantu bose bashutswe ari abashakaga kunyura mu nzira z’ubusamo kugira ngo babone impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buryo butemewe. Yaboneyeho kongera gukangurira abantu kubyirinda bakanyura mu nzira zizwi kandi ni nazo zihendutse.

Ati “Uburyo bwo gukorera Perimi burazwi, umuntu ariyandikisha akazakora ikizamini, yatsinda akayihabwa yanatsindwa akazasubiramo agakora. N’iyo wabura umwanya wo kujya gukora ikizamini ku itariki wari wariyandikishijeho ushobora kuzajya kugikora ubutaha”.

Yakomeje yibutsa abantu ko bitemewe gutanga amafaranga ngo azahabwe uruhushya kuko izo mpushya zitemewe n’amategeko ko ari impimbano. Yabibukije ko uzajya afatanwa bene izo mpushya na we hari itegeko rimuhana ndetse n’irihana uwarukoze.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera

CP Kabera yavuze ko ibyakozwe na bariya bantu uko ari 3 ari ibyaha bihanwa n’amategeko, ari yo mpamvu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusango Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 281 y’iri tegeko ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Reba Video hano uko babisobanura

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka