Gasabo: ‘Kurya Show’ mu byatumye abakobwa baterwa inda muri Guma mu Rugo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko mu bakobwa barenga 420 batewe inda mu mwaka wa 2020-2021, benshi ngo baziterewe mu ngo n’abo bafitanye isano, abandi baziterwa bagiye gusura abahungu mu macumbi (ghetto), icyo bita ’kurya show’.

Abakobwa batuye Akagari ka Bibare muri Kimironko barimo gusobanurirwa uko bakwiye kwirinda guterwa inda batifuza
Abakobwa batuye Akagari ka Bibare muri Kimironko barimo gusobanurirwa uko bakwiye kwirinda guterwa inda batifuza

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yabitangaje mu gusoza ubukangurambaga bwiswe "Operasiyo mu Mizi", bari bamazemo ibyumweru bitatu bigisha abakobwa kwirinda gutwita batabigambiriye.

Inyito “Operasiyo mu mizi,” Akarere ka Gasabo kayikomora mu biganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiye agirana n’Urubyiruko, arubwira ko abato ari imizi y’igiti cyose (u Rwanda), kandi ko mu gihe imizi yatemwa icyo giti cyagira ibibazo bikomeye.

“Operasiyo mu Mizi” bikaba bisobanura ibikorwa mu rubyiruko rw’abangavu, bigamije kururinda guterwa inda rutiteguye, kwirinda ibiyobyabwenge hamwe n’icuruzwa ry’abantu.

Mudaheranwa avuga ko muri Guma mu Rugo (ya mbere) bibwiraga ko abana bari mu rugo kandi barinzwe, ariko ngo amashuri yarafunguwe abagera kuri 23 ntibashobora gusubira kwiga kuko bari batewe inda.

Akomeza agira ati "Hari uwavaga i Rusizi ari mubyara w’umuntu cyangwa se wabo, akaza agatera umwana inda, ni muri cya gihe cya Guma mu Rugo, byarabaye ku Gisozi na Rutunga n’ubwo ari mu cyaro".

Abangavu bo muri GS Kimironko II barimo kubwira Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ko bamenye kwirinda inda zidateganyijwe
Abangavu bo muri GS Kimironko II barimo kubwira Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ko bamenye kwirinda inda zidateganyijwe

Avuga ko ibindi byatumye abana bagira imyifatire ituma baterwa inda, ari amashusho y’ibyo bareba mu byuma by’ikoranabuhanga cyangwa mu gihe bagiye gusura abahungu n’abagabo mu macumbi, bakifotozanya (icyo bita kurya show), nyuma bakaryamana na bo.

Uwitwa Miriam Mukaruziga w’imyaka 21 utuye mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Kimironko, ashimangira ko abatera inda abangavu baba babatumiye aho bacumbitse mu mahoteli n’ahandi, bakabanza kubashukisha uduhendabana.

Mukaruziga yagize ati “Mu mahoteli bajya badutumira nyine tukajyayo ariko nkanjye uzi kuvuga ‘oya’, ndabahakanira nkabakuzaho burundu”.

N’ubwo imibare y’abatewe inda muri 2020/2021 yagabanutse ikagera kuri 423 ivuye kuri 750 muri 2019/2020, ndetse n’abihutira kumenyesha Ubugenzacyaha ko bahohotewe bakaba bagenda biyongera, Abayobozi ba Gasabo bavuga ko kubona n’umwe wahohotewe ari amahano.

Umuryango w’Ivugabutumwa mu Rwanda (AEE) ufatanya n’Akarere ka Gasabo muri ubu bukangurambaga, uvuga ko mu byumweru bitatu bishize wahuye n’abakobwa 27,118 bafite imyaka kuva ku 10-24, ubagaragariza uburyo bugarijwe n’ingaruka zo gutwita batabiteganyije.

Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis avuga ko batishimiye imibare y'abangavu batewe inda muri uyu mwaka
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis avuga ko batishimiye imibare y’abangavu batewe inda muri uyu mwaka

Umukozi wa AEE Rwanda Joseph Bigenimana avuga ko babigishije ibijyanye n’Ubuzima bw’imyororokere, ubumenyi mu buzima ndetse n’inyigisho zigamije kwiteza imbere, cyane cyane ibijyanye n’imyuga.

AEE na Gasabo bavuga ko abakobwa barimo kugwa mu mutego wo guterwa inda batabizi, abenshi ari abafite imyaka y’ubukure kuva ku 10-17.

Umuyobozi wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Kagari ka Bibare, Mukeshimana Consolé avuga ko n’ubwo gahunda ya ‘Operasiyo mu Mizi’ irangiye ku rwego rw’akarere, muri ako kagari bagiye kuyikomeza kugira ngo kurinda abana babigire umuco.

Akarere ka Gasabo kakoze ‘Operasiyo mu Mizi’ nyuma y’ubukangurambaga bwabanje bwiswe ‘Sigaho’, bwo bwasabaga abagabo n’abahungu kurekeraho guhohotera abangavu.

Icyo gihe abakobwa bahohoterwaga bakabibwira Ubugenzacyaha ngo bari 23%, ariko gahunda ya “Sigaho” ngo yarangiye abatinyuka kuvuga ikibazo bagize bageze kuri 69%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka