Abaturarwanda barenga miliyoni 11 bagiye guhabwa ibinini by’inzoka

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yatangiye gutanga ikinini cy’inzoka guhera kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021. Biteganyijwe ko abantu bose bagomba kugihabwa guhera ku mwana kugera ku mukuru.

Minisitiri Ngamije na we yanyweye ikinini cy'inzoka
Minisitiri Ngamije na we yanyweye ikinini cy’inzoka

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije ni we wabimburiye abaturage bose mu gihugu, akaba yafatiye icyo kinini ku Kigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda(RBC), Dr Sabin Nsanzimana, wari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima, yagize ati "Twari dusanzwe tumenyereye ko abana ari bo bahabwa ibyo binini ariko n’abakuru bazabihabwa, ntabwo gahunda yarangira muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana (tariki 15-26) gusa, gahunda izakomeza".

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije avuga ko muri iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi hazabaho kurwanya igwingira n’imirire mibi, kuboneza urubyaro, gukingira abana indwara zitandukanye ndetse no gutanga ibyo binini.

Minisitiri w'Ubuzima yamaze kumira ikinini cy'inzoka atangira no kugiha abana (yabanje gusukura intoki)
Minisitiri w’Ubuzima yamaze kumira ikinini cy’inzoka atangira no kugiha abana (yabanje gusukura intoki)

Yagize ati "Twabonye ibinini bihagije kugira ngo n’abantu bakuru babifate, mwabonye ko natwe twatanze urugero twabinyweye, ntihazagire umuturage ucikanwa, mwebwe Abajyanama b’Ubuzima muzajye urugo ku rundi".

Dr Ngamije avuga ko abana barenga 40% barwaye inzoka kubera kunywa amazi mabi n’ibindi barira mu nzira cyane cyane igihe bava cyangwa bajya ku ishuri.

Yasabye ko mu bana barenga ibihumbi 700 bacikanywe no gukingirwa imbasa kuva muri 2016 bose bajyanwa ku bigo nderabuzima bagakingirwa imbasa.

Dr Ngamije yavuze ko iyo umuntu arwaye inzoka agafata amafunguro, ibyo ariye ntacyo bimumarira kuko abisangira n’izo nzoka ziri mu nda".

Yavuze ko izi gahunda zizakorwa ahanini n’abajyanama b’ubuzima bafatanyije n’Abayobozi b’amasibo hamwe n’abandi.

N'abakuru babinyweye barimo Umutoni Gatsinzi Nadine uyobora Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana (NCDA), na Umwali Pauline uyobora Akarere ka Gasabo
N’abakuru babinyweye barimo Umutoni Gatsinzi Nadine uyobora Ikigo gishinzwe Imikurire no kurengera umwana (NCDA), na Umwali Pauline uyobora Akarere ka Gasabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka