Benin: Ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo

Perezida Patrice Talon wa Benin byari byavuzwe ko yahiritswe ku butegetsi yatangaje ko ababikoze bitabahiriye, kuko ibintu ubu ngo byasubiye ku murongo.

Perezida Patrice Talon yavuze ko ibintu byasubiye ku murongo
Perezida Patrice Talon yavuze ko ibintu byasubiye ku murongo

Ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki gihugu, ryari ryazindutse rivugwa ko ryabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 7 Uguboza 2025, aho itsinda ry’abasirikare ryasohoye itangazo ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu cya Benin, rivuga ko Patrice Talon yakuwe ku butegetsi. Ibi byabaye nyuma y’urusakuru rw’amasasu rwumvikanye mu gace Perezida Talon atuyemo.

Muri iryo tangazo, abo basirikare bavuze ko hashyizweho komite iyoboye igihugu (Comité de la Refondation Militaire/CRM), ikuriwe na Lt Col Pascal Tigri, wari washyizweho nka Perezida.

Aya makuru yaje guhinduka ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nanone, aho ubuyobozi bw’igihugu bwavuze ko ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo, bikaba byatangajwe na Minisitiri w’Ubutegtsi bw’Igihugu, Alassane Seidou, na we abinyujije kuri televiziyo y’igihugu, nk’uko ikinyamakuru La Presse cyabitangaje.

Perezida Patrice Talon na we yaje kugira icyo avuga, ati "ibintu byasubiye mu buryo. Umutekano urakomeza kurindwa mu gihugu hose. Umuryango wa CEDEAO ugiye kohereza abasirikare baze kuduha imbaraga".

Amakuru ari mu murwa mukuru wa Benin, Cotonou, aravuga ko hari abasirikare 12 baba bafunzwe, biganjemo abari bagerageje guhirika ubutegetsi. Gusa ngo ntiharamenyekana niba Lt Col Pascal Tigri wari wagizwe Perezida na we yafunzwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka