Ndababonye Jean Pierre bakunze kwita Nyakazehe, ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, yasabiwe gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.
Imiryango y’abibasiwe n’ibiza mu Karere ka Rutsiro, yaganujwe, ihabwa inka n’imbuto yo guhinga, kubera ko hari abapfushije amatungo arimo n’inka abandi ibyo bahinze bitwarwa n’inkangu n’imyuzure, imiryango umunani ikaba yarapfushije inka mu biza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 03 Kanama 2023, yatashye ku mugaragaro uruganda rwa sima (Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd) rwuzuye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) irasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwishyira mu mwanya w’umuturage, kugira ngo babashe kumva ibibazo bye babikemure, kuko ari byo byatuma umuturage ashyirwa ku isonga koko.
Abaturage bo mu Mirenge ya Gatumba na Bwira barishimira gutangira kubaka umuhanda uzabafasha kugeza abarwayi ku bitaro bya Muhororo, hifashishijwe imbangukiragutabara, dore ko ubusanzwe bakoreshaga ingobyi ya gakondo.
Abafatanyabikorwa mu burezi bw’abafite ubumuga mu Rwanda, baratangaza ko hakiri urugendo mu guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri y’uburezi budaheza, kubera ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitaragera hose.
Abaturage bo mu Mirenge ya Kabaya na Muhanda baciriwe amaterasi y’indinganire mu Karere ka Ngororero, bahamya ko yatumye bazamura umusaruro, kuko isuri yabatwariraga ifumbire mu butaka itakibangiriza.
Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT), Serge Brammertz, aratangaza ko hazakomeza kubaho ubufatanye n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, kugira ngo Kayishema Fulgence aburanishirizwe mu Rwanda.
Umushinjacyaha Mukuru w’Urugereko rw’Urukiko Mpuzamahanga rushinzwe gukurikirana abakoze Jenoside mu Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, ari mu ruzinduko mu Murenge wa Nyange, Akarere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba, aho aganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, aratangaza ko kubera ingamba nshya zashyizweho mu kugaburira abana indyo yuzuye, mu myaka ibiri ishize ikigero cy’igwingira ku bana cyagabanutse kugeza kuri 23%.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko abanyeshuri 179 batitabiriye gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, mu cyiciro rusange (Tronc Commun) n’abarangiza mu myuga n’ubumenyi ngiro (TVET).
Abagize ishyirahamwe ‘Pourquoi Pas’, bafunguye isomero bitiriye izina ryabo mu mujyi wa Muhanga, mu rwego rwo gufasha abashaka kwihugura mu rurimi rw’Igifaransa, gukora ubushakashatsi no kwigira ku byanditswe n’impuguke mu bumenyi bw’Igifaransa.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Sonange Kayisire, arasaba abayobozi kuba urugero rw’abo bayobora kuko ari byo byafasha guhindura imyumvire y’abaturage, bakarushaho kwiteza imbere no kugira ubuzima bwiza.
Imibiri 10 y’abana barohamye muri Nyabarongo ku wa 17 Nyakanga 2023, bashyinguwe mu cyubahiro, nyuma y’iminsi ibiri bashakishwa.
Imibiri 10 y’abana bari bamaze iminsi itatu barohamye mu mugezi wa Nyabarongo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, yabonetse yose, ikaba ishyingurwa mu cyubahiro, kuri uyu wa 19 Nyakanga 2023, nyuma yo kurohorwa bamaze kwitaba Imana.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko amadosiye menshi y’abantu bakurikiranwaho ibyaha mu Rwanda, baba bataragize amahirwe yo kwiga kugeza mu mashuri yisumbuye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abana babarirwa babarirwa mu 10, bari mu bwato bwavaga mu Murenge wa Mushishiro bwerekeza m’uwa Ndaro mu Karere ka Ngororero, barohamye mu mugezi wa Nyabarongo.
Ubuyobozi bw’umuryango wita ku bidukikije (APEFA), burasaba abaturage bahawe amatungo magufi mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Gisagara na Kamonyi aho uwo mushinga ukorera, kwihutira kuyagarura mu miryango yabo, kuko bayahawe ngo abateze imbere atari ayo kugurisha.
Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga ibidukikije (REMA), kibinyujije mu mushinga Green Amayaga wo gutera amashyamba no gusubiranya urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga, cyatangije amarushanwa y’umupira w’amaguru arimo gukorerwamo ubukangurambaga bugamije gushishikariza abagenerwabikorwa b’umushinga, gufata neza ibikorwa (...)
Abayobozi b’Intara y’Amajyepfo baravuga ko bazakomeza kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kandi bazagera ku ntego bifashishije ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko kugira ngo abaturage n’abayobozi bajyane mu rugamba rwo kwibohora ingoyi y’ubukene, hagamijwe iterambere, bisaba kwemera kugendera ku mpanuro Umukuru w’Igihugu Paul Kagame atanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero burasaba abaturage gukomeza kugira ubumwe, mu rwego rwo gukomeza urugamba rwo kwibohora mu iterambere n’imibanire myiza, kuko ubwo bumwe ari inkingi ya mwamba izabafasha kurinda ibyamaze kugerwaho.
Umugabo witwa Masabo Kayisinga wo mu Murenge wa Mushishiro muri Muhanga, yaguye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, mu nzu y’uwari uherutse kumucumbikira, bigakekwa ko yari arwaye avuye kwa muganga i Kabgayi.
Abaturage b’Akarere ka Ngororero barishimira kwizihiza isabukuru ya 29 yo Kwibohora, bataha ibyumba by’amashuri y’incuke, n’ishuri ry’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Murenge wa Muhanda mu Karere ka Ngororero, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyange, banenga uwari padiri mukuru wa Paruwasi ya Nyange, Seromba Athanase n’abakirisitu yayobora bijanditse.
Inama Njyanama y’Akarere ka Ngororero yemeje ingengo y’imari nshya isaga Miliyari 33Frw, izakoreshwa hibandwa ku bikorwa byo gusana ibyangijwe n’ibiza, no guteza imbere ubuhinzi nk’umwuga utunze benshi mu baturage b’ako karere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, aranenga uburyo Intara y’Amajyepfo igaragaza ko ifite inka zisaga ibihumbi 400, ariko zikaba zitanga gusa umukamo ubarirwa muri litiro z’amata ibihumbi 200 ku mwaka.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, baravuga ko iyo babonye ababasura bakabafata mu mugongo bibongerera icyizere cyo kubaho, kandi ko kuba hari ababazirikana mu bihe bikomeye byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukubashyigikira.
Abafatanyabikorwa mu mishinga yo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Karere ka Ruhango, barasaba abaturage gufata neza ibiti batererwa by’amashyamba n’iby’imbuto ziribwa, kugira ngo bagire uruhare mu kurwanya ingaruka ziterwa no kwangiza ibidukikije.
Abanyeshuri n’abarezi b’ishuri ryigenga ryitwa Les Poussins basuye banaremera abaherutse kwibasirwa n’ibiza bo mu Murenge wa Rugerero, mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba.