Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano n’Ubusugire bw’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, baravuga ko nta cyizere cy’uko abasirikare b’icyo Gihugu bagera kuri 14 biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo DRC, bucya bagejejwe mu Gihugu cyabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi, bagiye guhurira mu biganiro ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC by’umwihariko muri Kivu y’Amajyaruguru.
Abaturage b’Akarere ka Ruhango mu byiciro bitandukanye, bataramiye Intwari z’Igihugu, biyemeza kuzigiraho kugira ngo ibyaziranze bibe umusingigi w’iterambere koko, nk’uko insanganyamatsiko izirikanwa kuri iyi nshuro ya 31 hizihizwa Intwari z’Igihugu ibivuga.
Inama idasanzwe ihuje abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo SADC yateranye iyobowe na Perezida wa Zimbabwe Dr. Emmerson Mnangagwa i Harare muri Zimbabwe, kugira ngo yige ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), umwe mu banyamuryango.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), rutangaza ko rwatahuye amwe mu mayeri abifuza kwinjira mu mwuga w’uburezi, bakoreshaga bagakopera ibizamini by’akazi, ku buryo mu bizamini biheruka abantu 35 bafashwe bakopera.
Abitabira siporo rusange mu Karere ka Muhanga baravuga ko, bamaze kureka imiti bahoraga bafata kubera indwara zidakira, nyuma yo gusabwa gusa gukora imyitozo ngororamubiri itandukanye.
Ibyiciro by’urubyiruko, inzego za Leta n’ababyeyi, baragaragaza ko abana bitwara nabi, babikomora ku kuba bataragiriwe inama bakiri bato mu burere, kandi ko imyitwarire mibi y’umwana ayikura mu bice byinshi, haba mu muryango, ku ishuri aho akorera n’aho atemberera no mu iterambere ry’ikoranabuhanga.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko ’Ndi Umunyarwanda’ izafasha abigira kuba abapadiri, kunoza iyogezabutumwa, kuko bazaba basobanukiwe icyo Umunyarwanda ari we kurusha kwibona mu moko, dore ko atakiriho.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aranenga imico mibi iri mu bakiri bato biyambika ubusa mu ruhame, kuko bigaragaza uburere butagize aho bushobora kugeza Abanyarwanda, kandi bidakwiye gukomeza gutyo kuko byaba ari ukwica ejo hazaza h’Igihugu.
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko Dushimumuremyi Fulgence, ukekwaho ibyaha birimo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, kwiba no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, akomeza gukurikiranwa afunze kubera impamvu zikomeye rushingiraho kuri ibyo byaha akurikiranweho.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, avuga ko ibyo amahanga afata nk’amabwiriza atangwa n’umusifuzi w’imikino mu kibuga, abifata nk’ibikomeye ku buzima bwe n’ubw’Abanyarwanda muri rusange, bityo atabijenjekera.
Dushimumuremyi Fulgence uherutse gutabwa muri yombi, kubera ibikorwa ashinjwa byo kubangamira umudendezo wa rubanda, no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, yasabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, kubera ibyo byaha akurikiranweho n’ubushinjacyaha.
Mu Karere ka Kamonyi urenze ku cyapa imodoka zihagararaho cya Musambira, ahitwa Karengera mu Murenge Murenge, habereye impanuka ikomeye y’imodoka Toyota Coaster itwara abagenzi ya RFTC yavaga mu Mujyi wa Kigali, n’imodoka ya Toyota Hilux Vigo yavaga mu Karere ka Muhanga, hakaba hakomeretse bikomeye abantu 3 abandi 8 (…)
Intore zo ku rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12 mu Turere twa Ruhango na Muhanga, zahize kubaka ibikorwa remezo bitandukanye, birimo isoko ku baturage bo mu Murenge wa Ntongwe mu Kagari ka Kayenzi, mu rwego rwo gukemura ibibazo byugarije imibereho y’abaturage.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko yatumikiye abanyamuryango ba Banki y’Abaturage (BPR), batarahabwa inyungu ku migabane yabo cyangwa ngo bamenyeshwe imiterere yayo, kuko bayumva mu magambo gusa.
Avuga ko ikibazo cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo-DRC ari icyayo bwite, ariko ubu kikaba kimaze guhinduka icy’akarere, mu gihe abatuma kidakemuka barimo ababiterwa n’inyungu zabo bwite by’umwihariko ibihugu by’ibihangange ku Isi bizwi n’amazina.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko n’ubwo Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo DRC, kirirwa kivuga ko u Rwanda rushyigikira abahungabanya umutekano wayo, ari ukwirengagiza ukuri ku gisubizo gikwiriye kirimo no kurandura umutwe wa FDLR washinzwe n’Interahamwe zasize zikoze Jenoside yakorewe (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruratangaza ko ibyaha by’ubujura, byiganje cyane mu Gihugu mu mwaka ushize wa 2024, kuko biza ku mwanya wa mbere mu byaha icumi bya mbere byakorewe amadosiye yashyikirijwe ubushinjacyaha.
Imibiri isaga ibihumbi 13 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari ishyinguye mu mva zitandukanye igomba kwimurirwa mu nzibutso z’Uturere, mu rwego rwo gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside.
Umunsi ukurikira Ubunani ufatwa nka Konji kuri benshi, bigatuma abaraye banezerewe ku Bunani nyirizina, baruhuka bitegura gutangira akazi umunsi ukurikiyeho, abaraye bakoze ibirori biyakira mu miryango n’ahandi bidagadurira bafata icyo kunywa nabo baba bakubanye batirura ibibindi (amakaziye) y’ibyo kunywa baguze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasezeranyije inkunga y’ibitekerezo n’amafaranga, urubyiruko rwiyemeza kwishyira hamwe, rugakora amatsinda agamije ibikorwa by’iterambere.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Muhanga rwasoje itorero ry’inkomezabigwi, ruratangaza ko nyuma yo guhabwa ibiganiro bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, rwafashe ingamba zo kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri kuko ari byo byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Kabgayi, yatangije Komisiyo y’Ubudaheza abafite ubumuga, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza uburenganzira bwabo, no kubafasha kugira uruhare mu bibakorerwa.
Ababyeyi bo mu Karere ka Muhanga bemera ivuka rya Yezu, bahamya ko kwizihiza Noheli bari kumwe n’abana babo, ari umwanya wo guhigura imihigo bahize yo gutsinda neza, no gukomeza intambwe idasubira inyuma.
Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko kubera gahunda zidaheza Leta yashyizeho zo kwita ku bafite ubumuga, batagiterwa ipfunwe no kuba barabyaye abana bafite ubumuga.
Polisi mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi Dushimumuremyi Fulgence bakunze kwita Komando cyangwa Talibani, wayoboraga ibitero by’urugomo bihungabanya umutekano mu birombe by’amabuye y’agaciro.
Umudugudu wa Nganzo mu Kagari ka Rugogwe mu Murenge wa Muhororo, ku gice cyo haruguru y’umuhanda wa Kaburimbo, niho higanje ibirombe by’amabuye y’agaciro acukurwa na Kompanyi ya Ruli Mining Ltd.
Mu mateka y’umuco w’Abanyarwanda nta mugore wakamaga inka, nta mugore wuriraga inzu ngo ajye gusakara, nta mugore wavuzaga ingoma mu guhamiriza kw’Intore kuko iyo mirimo yari iy’abagabo gusa.
Ishuri ribanza ryigenga rya Les Petits Pionniers mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ryasangiye Noheli n’abanyeshuri baryigamo n’abo baturanye, mu rwego rwo kubafasha kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani bwa 2025.
Urugereko rw’Urukiko rukuru rwa Nyanza rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kabera Vedaste, wahoze ari umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere.