Muhanga: Umugabo ukekwaho gushinga umutwe w’abagizi ba nabi yafashwe
Ndagijimana Callixte ukekwaho ibyaha birimo gushinga no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, yafatiwe ku rukiko rw’ibanze rwa Muhanga agerageza gutoroka, nyuma y’uko yari yaje kuburana ku byaha aregwa.

Yafashwe n’inzego za Polisi mu Karere ka Muhanga, nyuma y’urubanza yari yaje kuburana, kubera amakuru yari yatanzwe n’abaturage.
Ndagijimana akurikiranweho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwiba hakoreshejwe intwaro, no gukubita no gukomeretsa ku bushake, ibyaha aburana ahakana.
Uko byagenze ngo afatwe
Mu gitondo cyo ku wa 03 Ukwakira saa tatu za mugitondo, nibwo urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, rwagombaga kuburanisha urubanza ruregwamo Dushimumuremyi Fulgence bahimba Commando, Bakinahe Claudien bahimba Karani, Ndagijimana Callixte, na Niyombonye Wellars.
Ibyaha bashinjwa ni ibyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwiba hakoreshejwe intwaro no gukubita no gukomeretsa ku bushake, ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye mu Murenge wa Nyarusange mu bice by’imbago zikoreramo Kompanyi ya EMITRA Mining y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Raporo nyinshi z’inzego z’ibanze zakomeje gukorwa kuri ibyo byaha byatezaga umutekano mucye, zitunga agatoki Ndagijimana kuba ari we wihishe inyuma y’ibyo bitero, ariko akomeza kwihisha ari nako urugomo rukomeza.
Ubwo abo bakekwaho ibyaha bageraga ku rukiko, bamaze kwinjira mu cyumba cy’iburanisha, umwe mu baregwa ari we Dushimumuremyi Fulgence ntiyari yaje ku rukiko kuko afungiye muri gereza ya Rubavu, aho yimuriwe akuwe muri gereza ya Muhanga kubera imyitwarire mibi.
Iburanisha ritangiye hifashishijwe ikoranabuhanga rya WebEx, aho urukiko rwashakaga guhuza na Gereza ya Nyakiriba i Rubavu, ariko amajwi akavuga nabi ku buryo umuburanyi atumvikanaga neza mu rukiko.
Umuburanyi n’umwunganira mu mategeko basabye ko urubanza rusubikwa, akazazanwa i Muhanga nk’uko amategeko abiteganya.
Mu gihe umucamanza yari amaze gusoma imyirondoro yose y’abaregwa bakanemera ko ari iyabo, ariko bose bagahakana ibyaha baregwa, urukiko rwafashe umwanzuro wo gusubika urubanza, rukazasubukurwa ku wa 15 Ukwakira 2025.
Kubera ko Ndagijimana yari asanzwe ashakishwa n’ubutabera ku byaha aregwa ariko akaba yari yaratorotse, inzego z’umutekano zamenye ko yaje kuburana, maze ziryamira amajanja, agisohoka mu rukiko ashatse kurira moto ziba zamucakiye, ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.
Yagaragaye kenshi muri za raporo zakozwe n’Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, n’iz’umutekano kubera ibyaha byo kugaba ibitero by’abahebyi bakajya gucukura amabuye y’agaciro mu mbago za EMITRA Mining, ushatse kubakumira bakamukubita, bakamutema ndetse bakanangiza ibikoresho by’iyo Kompanyi.
Abaye uwa kabiri ufashwe n’inzego z’ubutabera, nyuma ya Dushimumuremyi Fulgence baregwa ibyaha bimwe bakoze mu bihe bitandukanye, mu bandi babarirwa muri 20 batarafatwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|