BK Foundation na ALX Rwanda batanze ibihembo by’amadolari 18,000 ku mishinga y’urubyiruko

Amarushanwa yiswe ‘Do the Hard Things Challenge’ yateguwe n’ikigo ALX Rwanda gihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo no kugira ubumenyi ku isoko ry’umurimo, ku bufatanye na BK Foundation, yasojwe ku mugoroba wo ku itariki 06 Ukuboza 2025 hatangwa ibihembo bibarirwa mu bihumbi 18 by’Amadolari ya Amerika kuri ba rwiyemezamirimo batatu bo muri Afurika bafite imishinga yahize iyindi.

Umwanya wa mbere wegukanywe na sosiyete yitwa Agricom Assurance yo muri Ghana, itanga ubwishingizi ndetse n’inama ku bakora ubuhinzi buto muri icyo Gihugu, ihembwa ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika.

Umwanya wa kabiri wegukanywe na sosiyete yitwa Neem yo mu Rwanda, ihembwa ibihumbi bitanu by’Amadolari ya Amerika. Iyi sosiyete ifite ikoranabuhanga rifasha abarwayi ba diyabete kumenya uko bahagaze mbere yo kurengwa na yo, bakagirwa n’inama yo kwivuza kare.

Umwanya wa gatatu wegukanywe na kompanyi yitwa URI yo muri Nigeria, ihembwa ibihumbi bitatu by’Amadolari ya Amerika, kubera ikoranabuhanga bakoze rifasha abakora ubucuruzi muri Afurika kubona abakiriya mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Aya marushanwa yongeye kugaragaza ubufatanye hagati ya BK Foundation na ALX, bugamije guha amahirwe ba rwiyemezamirimo bakiri bato no kubafasha guteza imbere impano zabo n’udushya baba bahanze.

Bahabwa n’ubujyanama bugamije kubafasha guteza imbere imishinga yabo itanga ibisubizo ku bibazo biriho. Mu ntangiriro, biteganyijwe ko ubu bufasha buzahabwa abahagarariye imishinga 500.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka