Muhanga:Barasabwa guhingira igihe
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline asaba abahinzi kwitabira kwiyandikisha muri gahunda ya Leta ya nkunganire, kugira ngo boroherwe no kubona imbuto nziza n’ifumbire, bityo bazabone umusaruro mwinshi.

Yabitangarije mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2026A mu Murenge wa Shyogwe mu gishanga cya Takwe, ahatewe imbuto y’ibigori ku buso bwa Hegitari 13, aho yasabye abaturage kuba basoje imirimo y’ihinga ku gihe.
Agira ati, "Buriya mu buhinzi umunsi umwe ugira igisobanuro cyawo, iyo uwutakaje uba usigaye inyuma ku buryo bizagira ingaruka ku musaruro. Ni ngo bwa rero ko abahinzi bose baza tugahinga tugasoza ku gihe, haba ahari ubutaka buhujwe, haba no ku bundi butaka kugira ngo tuzabone umusaruro twifuza".

Kayitare avuga ko imbuto n’ifumbire bihari bityo ko abahinzi bitabura kubifata, kandi ko abafite impungenge z’uko imvura itaragwa batuza kuko amakuru y’iteganyagihe, agaragaza ko n’ubwo itaragwa hose ariko imvura ihari.
Asaba amakoperative y’abahinzi kuri za site zatoranyijwe zisaga 60, kuba bamaze gutera imbuto bitarenze tariki ya 28 Nzeri 2025, kugira ngo hizerwe ko ubutaka buteganyijwe bwose bwahinzwe kandi umusaruro uzaboneka, bigizwemo uruhare na buri wese.

Abahinzi bakoresha igishanga cya Takwe mu Murenge wa Cyeza bavuga ko bamaze kubona amabwiriza yo guhinga, kandi ko n’imbuto bazifite bityo bazubahiriza igihe gisabwa kuko utazabikora azamburwa ubutaka bwe bugahabwa undi.
Umwe mu bahinzi ba Koperative Tuzamurane Cyeza avuga ko abenshi bamaze kwishyura imbuto n’ifumbire, kandi bazi akamaro ko guhingira ku gihe nka Koperative kuko aribwo haboneka umusaruro uhagije.
Agira ati, "Leta iba yatugiriye neza ikaduha ubutaka tudakodesha, imbuto n’ifumbire kuri nkunganire, rwose turishimye kuko baje no kuduterera imbuto, natwe turihutisha igihe baduhaye tuzabe twamaze gutera, muri koperative nta mikino ni ugukurikiza amabwiriza".
Undi muhinzi avuga ko bamaze gutegura ifumbire y’imborera, ibafasha kuzabona umusaruro mwiza kandi biteguye kuba basoje guhinga mu minsi itatu basigaranye.

Ubuyobozi busaba abafite ubutaka buhingwa kubutegura bugahingwa kuko gahunda ari ukugira ibiryo bihagije, kandi ko bitaboneka mu gihe hari ibisambu byaraye.
Muri rusange Hegitari zisaga 1.300 nizo zizaterwaho ibigori mu Karere kose, mu gihe igishanga cya Takwe cyatangirijwemo igihembwe cy’ihinga 2026A, gifite ubuso busaga gato Hegitari 13.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|