Ruhango: Ingamba bafashe zo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa zabahesheje umwanya mwiza
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burishimira ko ibikorwa byakozwe bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, byabahesheje umwanya wa gatatu ku rwego rw’Igihugu, n’umwanya wa mbere ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko kugera kuri uwo mwanya byatewe n’ibikorwa by’intangarugero byakozwe birimo kuganira kuri ’Ndi Umunyarwanda’ mu bakuru n’abato, mu mashuri n’ahahurira abantu benshi yemwe no mu magororero, ubusitani bw’Ubumwe n’ubudaheranwa bwakozwe ku biro by’Akarere buhora bwibutsa abakozi kunga ubumwe.
Hari kandi ibikorwa by’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, rikora neza mu Karere ka Ruhango, kuko ryitabirwa nibura hejuru ya 95% hakimakazwa indangagaciro Nyarwanda zifasha mu bikorwa bya buri munsi abatuye n’abakorera muri ako Karere.
Agira ati "Ubumwe ni rwo rukuta rudufasha guhagarara nk’Akarere gashoboye, gatekanye kandi gafite icyerecyezo kimwe, ni ryo shingiro ridufasha kubaka Ruhango idacikamo ibice, naho Ubudahenwa ni ishusho y’Ubutwari bw’abatuye Akarere ka Ruhango, ntiducike intege imbere y’ibitugora, ahubwo tukabihindura inzira yo gutera imbere".
Hari ibikwiye gucika burundu n’ibigomba kwimakazwa
Meya Habarurema avuga ko abagishaka kwibona mu ndorerwamo z’amoko, ntacyo bizabamarira, kuko bituma badakora ngo biteze imbere, ahubwo bagahugira mu bidafite akamaro, bityo ko bikwiye gucika.
Avuga ko kunga ubumwe nk’Abanyarwanda ari umusingi w’iterambere ryose, imibanire myiza, Imiyoborere ifite icyerecyezo, ndetse bituma n’imibanire n’amahanga iba myiza kurushaho, bakayikurano isomo.
Agira ati "Ibaze nk’umusirikare mujyanye ku rugamba, ukagenda ureba ngo uyu ni uyu, aho gushyira hamwe imbaraga ngo muhashye umwanzi, aho kubikora gutyo nakugira inama yo kubivamo kuko ntabwo mwagera ku ntsinzi".
Habarurema avuga ko mu bikwiye kwimakazwa harimo gukora cyane ibifite inyungu, kandi biri mu byatuma amacakubiri agabanuka mu bantu bakarushaho kunga ubumwe, ari na yo mpamvu yashyigikiye umwanzuro wo kwishyira hamwe mu bimina, abantu bagakorera hamwe bagamije inyungu, kuko iyo bahuriye ku bibateza imbere iby’ubwoko biba bigiye ku ruhande.
Izindi Ngamba zafashwe ngo Akarere ka Ruhango gakomeze kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa
Abayobozi b’Akarere ka Ruhango n’Abafatanyabikorwa bako kandi bafashe imyanzuro 28, zigamije gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, mu rwego rwo gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Iyi myanzuro yafashwe nyuma yo kugaragaza imbogamizi zitandukanye zibangamiye ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, aho byagaragaye ko hakiri abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bishingiye ku bisigisigi byayo, urubyiruko n’abandi bagendera ku mateka ya Jenoside kandi batarayabayemo, no kuba hakigaragara ibikorwa by’urwango, urwikekwe, ikimenyane n’icyenewabo.
Mu bizakomeza kwitabwaho kandi harimo kwita ku bikorwa bitandukanye birimo imikino ihuza abantu, gukora imiganda igamije gufasha abatishoboye, mu bikorwa byatuma barushaho kunga ubumwe, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’andi macakubiri, no gukomeza gahunda ngarukanwaka y’Igikorwa cya ’Turi mu Ruhango’, kuko gihuriza hamwe abahatuye n’abahakomoka batuye ahandi.
Bimwe mu byatumye hafatwa imyanzuro myinshi hagamijwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, harimo imbuga nkoranyamabaga byitwa ko zigamije gutwika, cyangwa gushimisha abantu no kuzungukiramo, nyamara zibangamiye ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Hari kandi urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge rushakisha ibisubizo bya vuba, bigatuma rugira imyitwarire idakwiriye Umunyarwanda, birimo ubusambanyi ubwicanyi no kwiyahura.
Hari no guherekeza abarangiza ibihano ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bataha bagikubita agatoki ku kandi, kuko batigeze bemera ibyaha bakoze, aho ubu hashyizweho igihe cyo kubigisha, no kwigisha abo basanze bagibafata bamwe nk’abanyabyaha kandi baremeye kugororoka.
Hari kandi gukomeza kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi, ishobora gutuma uwahawe serivisi nabi atekereza ko hari ikindi kibyihishe inyuma, nyamara ntacyo ahubwo biturutse gusa kuri serivisi yatanzwe nabi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|