Muhanga: Abayobozi b’Umuryango FPR-Inkotanyi barasabwa kuba intangarugero
Ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, burasaba abayobozi bawo mu nzego z’ibanze kuba intangarugero, kugira ngo abaturage babarebereho ibyiza, kuko iyo abayobozi badatanga urugero rwiza n’abayoborwa bitwara nabi.
Chair Person w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabibasabye mu mahugurwa y’abahagarariye inzego z’ubuyobozi, z’Umuryango kuva ku Karere kugeza ku rwego rw’Imirenge, bazajya guhugura abo ku nzego z’Utugari n’Imidugudu.
Ni amahugurwa yari agenewe za Komisiyo ku rwego rw’Akarere, hagamijwe kujyanisha Manifesto y’Umuryango n’icyerecyezo cy’Igihugu, NST2, hagasuzumwa ibyakozwe, kureba ahakiri ibibazo no kwiha intego ziri imbere.
Agaragaza ko FPR Inkotanyi nka Moteri ya Guverinoma, igomba gufasha Abanyarwanda kugera ku iterambere ryihuse, bijyanishwa n’icyerecye NST2 na Manifesto y’Umuryango, kandi ko ubushakashatsi bugaragaza ko abaturage bashima uko inzego z’ubuyobozi bw’Igihuhu zubatse hejuru ya 95%, ariko byagera ku buryo bashima serivisi bahabwa n’izo nzego zubatse neza bikagabanuka cyane.
Agira ati, "Hari ikibazo cy’uko hatarimo guhuzwa ibyo byose ngo bijyanishwe n’icyerecyezo, kandi turi abanyamuryango b’abayobozi, ese abantu bagize Komisiyo runaka baganira iki muri buri rwego? Intege nke dufite ni uko tutaramenya ko turi umuntu umwe, turi icyubakwa kimwe kandi gikenewe ko duhuza imbaraga, nyamara ahubwo ugasanga dufite intege nkeya".
Gahunda za Leta zikoreshejwe neza zakubaka Ubumwe bwacu
Kayitare agaragaza ko icyitwa gahunda za Leta gikoreshejwe neza byarushaho kubanisha Abanyarwanda, kuko n’ubwo igamije gukura abaturage mu bukene, uko abaturage bagira uruhare mu kwemeza abakene kurusha abandi, bibubakamo ubumuntu no guha agaciro bamwe ku bandi, nyamara ariko usanga hari aho bikoreshwa nabi bigatuma abaturage banenga ababayobora.
Atanga urugero kuri gahunda ya ’Gira Inka Munyarwanda’, aho usanga hakiri aho abahabwa inka bakwa ruswa, cyangwa uwahawe inka akaba atayikeneye kugeza ubwo umuntu ayihabwa akajya kuyiragiza.
Agira ati, "Hari Akagari kamwe twasanze Inka zahawe abantu 16 batari bazigenewe, hari n’aho umuturage yahawe Inka ajya kuyiragiza, murumva ukuntu umuturage wimwe inka yari ayikeneye igahabwa undi, ukuntu yatakarije icyizere abayobozi aribo mwebwe, murumva azumva ate gahunda za Leta mu gihe abona ko ibyo dukora bihabanye n’ibyo abona".
Arongera ati, "Kuki ibintu bikomeje kuzamba kandi ntimubyange, ubwo se tuzemera gutenguha abaduhaye inshingano? Kuko tuba tunatenguha abaturage, kwigira ntibindeba nabyo ni ukurenga ku nshingano zawe, ngo siniteranya nyamara bishobora kukugusha mu mutego w’amarangamutima bitari ngombwa".
Agaragaza ko kuba umuyobozi yitoza kubeshya, bigamije kwangiza Manifesto ya RPF Inkotanyi kandi ari ukwanga Umuryango no kuwangisha abanyamuryango.
Agira ati, "Kuba tugifite icyasha mu Muryango ku myaka 31 ishize tugifite umuturage utagira umusarane ni intege nkeya zacu, birasaba ko Abanyamuryango tureba iyo shusho kuko byadufasha guhangana n’abakomeje kurwanya Ubuyobozi bw’Igihuhu bari hanze n’imbere mu Gihugu".
Hafashwe imyanzuro isubiza ibibazo bihari
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku bibazo bihari, hafashwe imyanzuro irimo ko abayobozi barushaho shishikariza abanyamuryango isuku, kuko ari kimwe mu ndangagaciro Nyarwanda, kandi ko umuturage atagira isuku adafite aho ayirebera.
Mu bukungu hagaragajwe uruhare rw’abanyamuryango mu gukumira ibyaha bihombya Igihugu birimo nka magendu, ubucukuzi bw’abuye y’agaciro butemewe, no gufata ingamba zo gukomeza gukora cyane ngo harwanywe ubukene.
Mu butabera haganiriwe ku butabera bwunga aho gushwana no kujya gukizwa n’inkiko, kuko bihembera amakimbirane mu baturage kandi ari bo Banyamuryango bakwiye kuba bandebereho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|