Ruhango: Hafashwe ingamba zo kuzamura ba nyakabyizi bacukura imicanga na kariyeri

Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango n’abafatanyabikorwa bako, JADF Ruhango, baratangaza ko bagiye kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abaturage, bita kuri ba nyakabyizi bacukura imicanga na kariyeri, nyuma y’umwiherero w’iminsi 4 bagiriraga mu Karere ka Huye.

Umwe mu myanzuro yawufatiwemo harimo kurebera hamwe uko ubucukuzi bw’umucanga na kariyeri, byinjiza menshi ku bashoramari babukorera mu Karere ka Ruhango, bwanateza imbere abakozi ba nyakabyizi batunzwe no kwinura umucanga no kuwupakira amakamyo, ndetse n’abirirwa bacukura amabuye yo kubakisha mu bice bitandukanye.

Muri uwo mwiherero, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango Rutagengwa Gasasira Jérôme, yavuze ko abakozi ba nyakabyizi usanga nta buryo buhamye bakoreramo, bigatuma amafaranga babona abapfira ubusa kandi baramutse bahurijwe hamwe bagafashwa, byatuma ibyo bakora bibateza imbere.

Agira ati "Mu matsinda y’ibiganiro twarebeye hamwe uko hategurwa umushinga wo gufasha abaturage kwivana mu bukene, hakorwa amakoperative ahuza abakora mu bucukuzi bw’umucanga na Kariyeri, agamije kubyaza umusaruro za kariyeri ziboneka aho batuye".

Agaragaza ko abo bakora mu bucukuzi bitaweho, bakwaguka kugeza na bo bageze ku rwego rwo gupiganira ibirombe by’iyo micanga na za kariyeri kuko basanzwe bazi uko bikorwa, ariko nta micungire yabyo bafiteho ubumenyi.

Abajyanama n’abafatanyabikorwa b’Akarere bari gusuzumira hamwe kandi, aho urugendo rw’imyaka 4 ishize abajyanama bamaze muri manda rugeze, ibyakozwe, imbogamizi zihari zagaragaye ndetse n’ingamba zafatwa, mu kuzuza inshingano Abajyanama bafite.

Haraganirwa kandi ku bikorwa by’abafatanyabikorwa mu Karere ka Ruhango, n’ingamba bafite ziteza imbere abaturage, mu gukomeza kwihutisha umujyi wa Ruhango, n’ibindi bikorwa by’ishoramari muri uyu mujyi.

Abagize Inama Njyanama y’Akarere baganiriye kandi ku cyakorwa ngo umujyi wa Ruhango uzamuke, kandi abahagenda babone serivisi nziza zirimo kuzamura no kubaka amahoteli atandukanye, amaguriro arimo ibikoresho nkenerwa bifasha abatuye umujyi hagamijwe kubona ibicuruzwa hafi.

Mu bindi bizaganirwaho, harimo gufata ingamba ku kugena uburyo bunoze bwo kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, hagatekerezwa uko habaho inganda nto n’inini zifata umusaruro wo mu Karere ka Ruhango, kugira amakuru yose y’ubuzima bw’Akarere, kwihutisha no kwesa imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2025/2026.

Byitezwe ko uwo mwiherero uzarangira Abajyanama bafite ingamba zihamye, zo gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano z’Inama Njyanama, gukemura ibibazo by’abaturage, ndetse no kwihutisha iterambere n’imibereho myiza by’abaturage b’Akarere ka Ruhango.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yagaragarije abitabiriye umwiherero ishusho y’ingamba zimaze gufatwa, zirimo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, imishinga n’ibikorwa bizamura iterambere ry’Akarere bizakorwa.

Guverineri Kayitesi aganiriza abitabiriye icyo gikorwa
Guverineri Kayitesi aganiriza abitabiriye icyo gikorwa

Guverineri Kayitesi yabasabye kwita ku bikorwa birimo ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko igihingwa cy’imyumbati, ubworozi bw’inka, gukora igenabikorwa rirambye hagendewe kuri NST2 na DDS y’Akarere 2024-2029, anashimira Abajyanama bose n’Abafatanyabikorwa, bafasha abaturage kwivana mu bukene.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka