Muhanga: Abahinzi bunganiwe 100% ku ifumbire yo kubagaza ibigori
Abahinzi b’ibigori bahinga mu byanya bigega by’ibiribwa byatoranyijwe mu Karere ka Muhanga, barishimira kuba bahawe ifumbire yo mu bwoko bwa DAP yo kubagaza, hagamijwe kongera umusaruro.
Abo bahinzi bahinga mu byanya 66 mu Karere ka Muhanga, muri gahunda ya FOBASI (Food Basket System) bahinze ibigori kuri Hegitari zisaga 1500, bavuga ko bari basanzwe muri gahunda ya nkunganire muhinzi, aho bahawe n’ubundi ifumbire n’imbuto, ariko bakaba batari bafite uburyo bwo kwigurira indi yo kubagaza.
Bagaragaza ko aho igihe cy’ihinga kigeze, byari bigoye benshi kubona amafaranga yo kugura ifumbire yo kubagaza, ku buryo hari abari baramaze kurekera aho kuko nta bushobozi bari bafite.
Umwe muri bo ati "Muri aya mezi nta muhinzi uba agifite agafaranga kuko usanga abana barayajyanye ku mashuri, kwishyura imbuto n’ifumbire yo guteza ku buryo nta kintu tuba dusigaranye. Njyewe nari nahisemo kwicecekera kuko nta hantu nari kuyakura ngo ngure ifumbire, ndashima Leta yemeye kuduha iyi fumbire kuko izatuma twongera umusaruro".
Undi muhinzi ati "Buriya iyo umuhinzi atabashije kubona ifumbire ihagije kubera kubura ubushobozi, aba ahombye n’abandi bahombye umusaruro kandi ari wo ukenewe, turishimira ko Leta yadutekerejeho tukabona iyi fumbire, natwe tuzakomeza kubyitaho tuzabone umusaruro mwinshi".
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko gahunda yo kunganira abahinzi 100%, igamije kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza, hagamijwe kubona ibiribwa bihagije no kuzamura ubukungu bw’umuturage, akabona amafaranga agurwami n’ibindi akenera aho kubibona bimugoye.
Agira ati "Iyi fumbire irimo guterwa mu Gihugu hose by’Umwihariko mu Karere ka Muhanga, ikigamijwe ni ukuzamura umusaruro, umuhinzi akihaza akabona amafaranga agakora neza izo gahunda zose zimusaba amafaranga, nibazamura umusaruro bazanabasha kwigurira ibyo bakeneye ku gihe bityo imibereho yabo irusheho kuba myiza".
Avuga ko impamvu y’iyo fumbire ari ukubona umusaruro mwinshi kandi mwiza, kuko umwuga w’ubuhinzi utunze Abanyarwanda bose, baba abahinga n’abadahinga kandi ubuhinzi ari umwuga wongera ubukire nk’iyindi.
Yungamo ko iterambere rikwiriye umuturage ari irimufasha kunoza imirire, imiturire myiza kandi bigaragarira buri wese, bityo ku buri muhinzi akwiye guhaguruka agakora, kuko abadakora bateza ibibazo by’umutekano mucye, bishora mu bujura.
Gahunda yo kunganira 100% abahinzi kubona ifumbire ya DAP yo kubagaza ibigori, irimo gukorwa mu Gihugu hose hagamijwe kuzamura umusaruro w’ibigori, abahinzi bakaba basaba ko kuzamura uwo musaruro byahuzwa no kubona isoko ryiza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|