Abantu bafite ubumuga ntibakwiye guhezwa mu irangamimerere - Meya Kayitare
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba imiryango ivukamo abantu bafite ubumuga kwirinda kubaheza, by’umwihariko abana bavukana ubumuga kuko hari aho bahishwa mu bikari ntibanandikishwe mu bitabo by’irangamimerere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabivugiye mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga mu Karere ka Muhanga, aho yagaragaje ko kubaha uburenganzira bw’abafite ubumuga ari kimwe mu bituma bagira agaciro nk’abandi, bityo kuba hari abagihisha abana bavukanye ubumuga, ari ukubavutsa ubwo burenganzira, kandi nabo ari abantu bakwiye kwitabwaho by’umwihariko ahubwo, kuko ari abanyantege nke.
Asaba ubuyobozi mu nzego z’ibanze gushyiraho uburyo bwo kwita ku bafite ubumuga, kuko amahirwe bimwe bakivuka yatumye batajya mu mashuri ngo bijye, ariko Umuryango Nyarwanda wabasigaranye ukwiye kwiyumvisha ko hakwiye uburyo butabaheza butuma gahunda Leta ibashyiriraho zibagirira akamaro.
Agira ati "Guhezwa bakigumira mu gikari byabambuye uburenganzira bwo kwiga bituma benshi badafite ubumenyi bwabafasha gukora no kwiteza imbere, ni yo mpamvu abafite ubumuga bakwiye kuzirikanwa ku buryo butuma ibihari batagorwa no kubigeraho, bakitabwaho uko bishoboka natwe abayobozi tuzakurikirana ko bikorwa mu buryo bwabyo".
Ku kijyanye n’abanga kwandikisha abafite ubumuga mu irangamimerere, yibukije ko kutandikisha uwo mwana ari ukumukura ku rutonde rw’abenegihugu, bigatuma n’igihe cyo kumwunganira atagaragara kuko atigeze yandikishwa.
Agira ati "Birababaje kuba umwana amara imyaka 16 atazwi mu Gihugu kandi duhorana aho tuba turi mu gikari cyangwa ahandi bamuhisha, ni ugukurikirana tukareba niba nta burenganzira bwabo bwatsikamiwe, ni ngombwa kwandikisha uwo mwana kugira ngo igenamigambi ry’Igihugu ritamusiga inyuma".
Leta yashyizeho ingamba zo kwita ku mibereho y’abantu bafite ubumuga
Meya Kayitare avuga ko Leta yiyemeje gushyira imbere politiki yo kudaheza abantu bafite ubumuga, kandi ko uko byatekerejwe n’uko bishyirwa mu bikorwa hamaze guterwa intambwe ishimishije.
Ashimira abafite ubumuga biyemeje gukora bakiteza imbere, bagashyigikirwa bakagira uruhare mu buzima nk’abandi, kugera no mu nzego z’imiyoborere kandi ko batanga umusanzu w’icyizere, kandi ko gukomeza kubashyigikira ari ukubereka urukundo rutuma bibona neza mu muryango Nyarwanda.
Agira ati "Nk’Akarere nibura buri mwaka Koperative enye zirashyigikirwa zigaterwa inkunga, kandi ubwunganizi bahabwa burabafasha, dufite Koperative zisaga 30 z’abafite ubumuga mu Karere, zimaze guhabwa asaga Miliyoni 60frw kandi tuzakomeza kubafasha".
Ashimira abita ku bantu bafite ubumuga kandi nyamara bo ntabwo bafite, ko bikwiye no kwaguka bikagera kure kuko biba bigaragara ko buri wese yagira icyo akora, kugira ngo ufite ubumuga abeho neza kandi bikwiye kuba inshingano za buri wese mu bushobozi bwe.
Agira ati “Mu bushobozi ufite wafasha umuntu ufite ubumuga kuko wamwuhagira, wamumesera imyambaro, wamushyigikira muri bicye ufite kuko nibyo bibaremamo icyizere kandi ni abantu nkatwe, ntidukwiye kwiyambura inshingano mu kubaha uburenganzira bw’ikiremwa muntu".
Bamwe mu bafatabyabikorwa mu kwita ku bafite ubumuga, bashimiwe bahabwa ibyemezo by’ishimwe, kandi nabo biyemeza gukomeza gushyiramo imbaraga ngo bite kuri abo banyantege nke.
Mushambokazi Alphonsine washimiwe ku bwitange bwe ku kwita ku bana bafite ubumuga bwa ‘Autisme’, avuga ko kumushimira mu ruhame byamuteye umuhate wo gusaba n’abandi bafite umutima wa kimuntu, kumva ko bidasaba ubushobozi buhenze ngo ufashe ufite ubumuga.
Agira ati "Abumva bafite uwo mutima batwegera, dukorera i Muhanga ariko turashaka no kwagura kuko ikigo cyacu ari kimwe mu Ntara yose y’Amajyepfo kandi abana bafite Autisme bari henshi. Nibaze dufatanye kugira ngo twite kuri abo bana kuko iyo bakurikiranwe kare bavamo abantu b’ibihangange kandi bashoboye".
Ndayisaba Papias ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko yahisemo gukora akazi k’ingufu ku ngingo yasigaranye, aho kujya gusabiriza kuko yahoranye imbaraga ariko zikaza kigabanuka ariko ntacike intege.
Agira ati "Buriya nkora akazi ko kumena amabuye kugira ngo abajya kubaka biborohere, nahoranye amaguru yombi, nza kugira ubumuga nsigarana amaboko, ni yo nkoresha mena ayo mabuye kuko nahawe insimburangingo, nkorana n’abandi bigatuma numva ko ntahejwe nkumva mfite imbaraga. Nita ku muryango wanjye w’abana bane n’umugore, mfite amatungo kandi abana banjye babona Mituweli, ndi n’umuyobozi kuko ndi Mutwarasibo".
Mu rwego rwo gukomeza gufasha abafite ubumuga batishoboye, Akarere ka Muhanga n’abafatanyabikorwa baremeye imiryango ihabwa ibiryamirwa, igishoro ku mishinga y’abafite ubumuga, hari n’abahwe Inka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|