Muhanga:Abacukuzi barasabwa kwizigamira bagifite imbaraga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abakora mu mirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kugakora banizigamira bagifite imbaraga kuko uko bagenda basaza n’izo mbaraga zigabanuka.

Babisabwe mu muganda wahuje ubuyobozi bw’Akarere aho bwifatanyije n’abacukuzi ba Koperative COMAR ikorera mu Murenge wa Kabacuzi, bagategura imyobo bazateramo ibiti by’ishyamba mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije aho bakorera.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko abakora ubucukuzi baba biganjemo abakiri bato, bityo ko bakwiye kureba kure amafaranga binjiza ntibayapfushe ubusa, ahubwo bakizigamira kuko uko bagenda basaza batakaza n’imbaraga.

Avuga ko byaba bibabaje umucukuzi wiboneraga ikintu cyose akeneye akiri muto, ashaje asabiriza bitewe n’uburangare, dore ko usibye kwizigamira kuri Konti bisanzwe mu bigo by’imari, Leta yanabashyiriyeho ubwiteganyirize bwa Ejo Heza, bakwifashisha batanga make make Leta ikanabunganira bakazahabwa pansiyo bageze mu zabukuru.

Agira ati, "Byaba bibabaje umuntu wakoreye amafaranga ashaje ntakintu afite, kubera ko aka kazi kagera aho kagashirana n’imbaraga z’ugakora. None se niba gucukura bikiza ba nyir’ibirombe, wowe ariko imbaraga zawe zihashirira, uzabaho ute nusaza? Ntawe uzaba akureba. Ni yo mpamvu abakora ubucukuzi mukwiye kwizigamira hakiri kare mugifite izo mbaraga, mukazasaza neza mudasabiriza kandi mwarihaye".

Umwe mu bakora ubucukuzi witwa Ndagijimana Emmanuel avuga ko mu kazi ka buri munsi, yabashije kwizigamira kubera ubucukuzi, dore ko nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yahise agana mu birombe, aho yakuye ubushobozi bwo gushinga urugo kandi akaba agenda yiteganyiriza no muri Ejo Heza.

Agira ati, "Mbere tugihemberwa mu ntoki nibwo twasesaguraga amafaranga, ariko ubu duhemberwa ku makonti, twese dushishikajwe no gukora tukiteza imbere tukazabaho neza, mu byo nagezeho mbikesha ubucukuzi harimo kuzana umugore, kubaka no kugira amatungo".

Umwe mu bagore bakorera muri Koperative COMAR avuga ko we yinjiye mu bucukuzi, akirangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, akaba afite intego yo gukora cyane akiteza imbere.

Agira ati, "Twebwe dusigaye duhemberwa ku makonti, ubu maze kugura amatungo magufi, byose mbikesha akazi nkora ko kwandikira abakozi basohora umucanga mu ndani".

Umwe mu banyamuryango ba Koperative COMAR akaba n’umushoramari Patrick Ngendahimana, avuga ko bamaze kugirwa inama n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, biyemeje gushyira abakozi bose muri Ejo Heza ku buryo abagera kuri 700 banahise batangira imisanzu, bitewe n’uko buri wese abyifuza ku mushahara ahembwa kandi ko bazakomeza guhembera ku makonti kugira ngo babashe no kwizigamira kuyo bahembwa.

Agira ati, "Niba umukozi akorera 4.000frw ku munsi, kumukuraho igiceri cya 100frw, agacyura 3.900frw ni ibintu byoroshye kandi bitamuhombya kuko ni aye aba yiteganyirije. Abakozi bacu tuzakomeza kubafasha kuzamura ubushobozi bw’ibyo bakora n’uburyo bwo kubafasha kujya muri Ejo Heza ku bushake kugira ngo koko bazamure icyizere cyabo cy’ubuzima, bageze mu zabukuru".

Mu bindi abakora ubucukuzi basabwe harimo gukomeza kubungabunga ibidukikije, aho nibura COMAR bagiye gutera ibiti bisaga ibihumbi icumi, mu gihe mu Karere kose abacukuzi bazatera ibisaga ibihumbi 110.

Umuyobozi muri Cooperative COMAR
Umuyobozi muri Cooperative COMAR

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka