Amajyepfo: Guverineri Kayitesi arihanangiriza abishora mu bikorwa bigize ibyaha

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, arihanangiriza abaturage bakora ibikorwa bigize ibyaha, bibwira ko ari bwo buryo bwo kugaragaza ibibazo bafitanye n’abaturanyi babo, akabasaba kubihagarika.

Guverineri Kayitesi arasaba abishora mu bikorwa bigize ibyaha kubihagarika
Guverineri Kayitesi arasaba abishora mu bikorwa bigize ibyaha kubihagarika

Bimwe muri ibyo bikorwa birimo ibyo gusuzugura no kwigomeka ku myanzuro y’ubuyobozi no kwanga kwitaba inzego z’ubutabera, kwangiza ibikoresho by’abandi birimo ibihingwa by’imyaka n’ibiti, kubera kutumvikana n’abo bafitanye ibibazo.

Guverineri Kayitesi avuga ko bene ibyo bikorwa bigize ibyaha bitandukanye, ku buryo bishobora gutuma ababyishoramo bakurikiranwa mu butabera, ndetse bikababyarira igifungo kandi ababikora bari bafite izindi nzira banyuramo bigakemuka.

Ubwo Guverineri Kayitesi yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga mu nteko z’abaturage, hari abagaragayeho kwitwara nabi mu bibazo bafitanye n’abaturanyi babo, bituma abihanangiriza kuko ibyo ari ibyaha bari kwishoramo.

Urugero ni urw’umukecuru uri gukurikiranwa na RIB kubera ko arimo kwangiza ibihingwa by’uwitwa Rugina Protogène, waguze ubutaka bukomoka kuri uwo mukecuru.

Abaturage bagiriwe inama yo kwirinda ibyaha byabakururira ibihano
Abaturage bagiriwe inama yo kwirinda ibyaha byabakururira ibihano

Ikibazo giteye gute?

Umukecuru bita Febronie ngo yagurishije ubutaka Uwitwa Mutungirehe Valens, na we aza kubugurisha uwitwa Rugina Protogène, ubu uwo mukecuru akaba ashaka gusubirana ubutaka bwe yagurishije, kandi ngo akabikora aho yagurishije ubutaka hose, bigafatwa nk’ihungabana kubera kumara isambu ye yose.

Uwo mukecuru aho kuregera ubuyobozi yahisemo kwishora mu murima wa Rugina, atemagura insina ze kuko ngo atamusubiza ubwo butaka, kandi hashize imyaka 14 Rugina abuguze.

Guverineri Kayitesi ni ho ahera asaba abagize Umuryango w’uwo mukecuru, kumwegera bakamugira inama, kuko ari kwishora mu bigize ibyaha.

Agira ati "Umukecuru yagurishije mu mwaka wa 2011, bamuha ibihumbi 100Frw aragira ngo bamusubize ubutaka kubera iki? Ibyo ni ukwigomeka, muragira ngo tumufate tumufunge ashaje koko, ari kwangiza ibintu by’abandi, RIB idufashe bamushake bamukurikirane".

Agira ati "Ibyo numvise aha ni uko ibibazo byanyu, birimo kubashora mu byaha kandi mutazi ko ari ibyaha bikomeye, mwibuke ko iyo umuntu ahohotewe yirinda kwihanira, kuko mufite Ubuyobozi bubafasha, kandi nyamara babafunze ibyanyu byose byakwangirika, ibyo mwishoramo byababyarira ibihano bikomeye".

Iki gikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, asaba abagize imiryango y’abageze mu zabukuru, kubaba hafi bakabagira inama kuko nk’uwo mukecuru ashobora kuba yarabuze abamufasha kumva icyo amategeko ateganya kandi afite abana, nyamara n’ubwo ashaje nta cyabuza ko akurikiranwa mu butabera nk’uko byatangiye kumugendekera.

Hari kandi undi muturage ugaragaza ko ahohoterwa na mugenzi we wamwatiye isambu, kugeza n’ubwo uwo watiye undi yigabije imyumbati yari ihinzemo arayisarura ajya kuyinika ku wundi muturanyi, icyo nacyo kikaba igikorwa kiganisha mu byaha byo kwihesha ikintu cy’undi no kucyangiza ndetse n’ubujura.

I Cyeza kandi hagaragaye ikibazo cy’umuturage, wagumuye bagenzi be batujwe ku butaka bimuwe mu manegeka, ariko bakaba barimo gusubira inyuma bagashaka kwisubiza ingurane bahaye ababatuje mu butaka bwabo, babyanga bakabarandurira imyaka, ibyo byose bikaba ibikorwa bubashora mu byaha.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangiye gushakisha abo bose bishoye mu bikorwa bigize ibyaha, ari naho ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga n’Intara y’Amajyepfo buburira abafite ibyo batumvikanaho kugana ababishinzwe bakabafasha, aho kwishora mu bikorwa bituma bagwa mu byaha.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka