Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage b’Akarere ka Nyagatare baherutse guhura n’ibiza inzu zabo zikavaho ibisenge, kubaka inzu ziramba aho kubaka izimeze nk’iz’agateganyo.
Bamwe mu baturage ibikorwa byabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rukomo, barizezwa ko uyu mwaka w’ingengo y’imari bazahabwa ingurane y’ibikorwa byabo.
Mu gihe hitegurwa amatora y’abajyanama bazavamo abayobozi b’uturere, uturere tune mu Ntara y’Iburasirazuba dushobora kuyoborwa n’abashya kubera impamvu zitandukanye.
Abakora uburaya mu Karere ka Nyagatare bavuga ko mu gihe babonye imishinga ibateza imbere hari ababucikaho, kuko ngo abenshi babwishoramo bitewe no gushaka imibereho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba aborozi kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bw’amatungo hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’inzara mu nka, kuko hari zimwe zatangiye gupfa.
Ku wa Gatanu tariki ya 22 Ukwakira 2021, imvura ivanzemo urubura n’umuyaga yangije hegitari 600 z’imyaka mu mirenge ine igize Akarere ka Nyagatare ndetse n’inzu 122 zivaho ibisenge, abahinzi bakaba basabwa gufata ubwishingizi bw’ibihingwa kugira ngo bubagoboke mu gihe habayeho ikibazo cy’ibiza.
Abana basambanyijwe bagaterwa inda baribaza abo bazasigira abana babyaye bagasubira ku ishuri, mu gihe ababyeyi babo bavuga ko nta bushobozi bwo kubigisha no kubarerera bafite.
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, Abanyarwanda 48 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yasabye abayobozi batowe mu midugudu guharanira imibereho myiza, iterambere n’umutekano by’abaturage.
Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare igaragaza ko mu mezi ane gusa abana 110 ari bo bamaze kumenyekana basambanyijwe.
Harerimana Enock ukomoka mu Kagari ka Bihembe, Umurenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kayonza mu Karere ka Kayonza, nyuma y’amakuru yamenyekanye ko yakatiwe n’inkiko Gacaca igifungo cya burundu y’umwihariko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe (...)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda icyenda bari bafungiye Uganda.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko kuva gahunda y’Umudugudu utarangwamo icyaha yatangira, mu kwezi kumwe hafashwe abagabo 398 bakekwaho gusambanya abangavu.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko mu byumweru bibiri mu Karere ka Nyagatare hafashwe abantu 27 bambukiranyije umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda bigaga muri kaminuza ya Bugema iherereye mu karere ka Luweero muri Uganda, bafashwe bataha mu Rwanda bakaba barekuwe hatanzwe ruswa y’Amashilingi ya Uganda 400,000.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko hagiye kunozwa imikorere ku buryo umubyeyi adasabwa n’ishuri ibyo adafite bikaba byatuma umwana areka kwiga.
Abakozi 28 bo mu bitaro bya Kirehe bari baberewemo ikirarane cy’ukwezi kwa karindwi bamaze kwishyurwa, bagashimira itangazamakuru ryagaragaje ikibazo cyabo kikaba gikemutse.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko umuyobozi uticisha bugufi, udakora atekereza ku iterambere ry’abo ayobora bamucira urubanza kandi amaherezo bizamugaruka.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage kwitabira amatora ku bwinshi kandi bagahitamo abazabageza ku iterambere ndetse n’abatarabakoreye neza bakabigizayo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira 2021, mu Karere ka Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda kiri mu Kagari ka Rutaraka, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rutunganya amata y’ifu.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Geraldine Mukeshimana, avuga ko mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere imwe, mu mirenge y’Akarere ka Kayonza ikunze kurangwamo izuba ryinshi, yatangiye guterwamo ibiti by’imbuto ndetse n’imyaka y’abaturage ihinzwe mu mirima irimo ibiti ikazajya yuhirwa, ku ikubitiro (...)
Abarimu bigisha mu mashuri yigenga barifuza ko na bo bagerwaho n’amahirwe yo kwigira ubuntu muri kaminuza, nk’uko Leta igiye kubikorera bagenzi babo bigisha mu mashuri ya Leta n’afashwa nayo, kuko bose ngo bakeneye ubumenyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian, avuga ko kuva hatangira ubukangurambaga bw’umudugudu utarangwamo icyaha, ibyaha byagabanutse cyane, icy’ubujura ndetse n’ababikoraga bafatwa ku bwinshi.
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr. Saidou Sireh Jallow, avuga ko kutaboneka kw’ibikoresho by’ibanze mu burezi ari imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamira uburezi budaheza kuri bose.
Umworozi witwa Rumenera Sam ari mu maboko ya RIB Sitasiyo ya Rwimiyaga azira kuvogera urwuri rw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Mushayija Geoffrey, akahakura inka uwo mworozi ngo yari yarahaye Mushayija.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ukwakira 2021, mu masaha y’amanywa, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 20 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda.
Abahinzi b’imyembe mu Karere ka Nyagatare bavuga ko barwaje utumatirizi babura umusaruro w’imyembe kubera imyumvire y’uko kugira ibiti byinshi bifite n’amashami menshi ari byo bituma n’umusaruro uba mwinshi cyane.
Umuyobozi wa Banki y’Abaturage (BPR), Maurice K. Toroitich, avuga ko kuba KCB yaraguze imigabane muri BPR bizafasha abakiriya b’iyi Banki bajyaga kurangura mu mahanga kutongera kugendana amafaranga, ahubwo bazajya bagendana ikarita ya Visa Card.
Bamwe mu borozi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko guteza inka intanga hagamijwe kuzamura amaraso yazo kugira ngo zirusheho gutanga umukamo, atari bwo buryo bwiza ahubwo bashakirwa impfizi, mu gihe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yemeza ko gutera intanga ari bwo buryo bwiza, kuko ibimasa bikwirakwiza indwara mu matungo.
Umwarimu wahize abandi mu mwaka w’amashuri 2020-2021, mu kiciro cy’amashuri abanza yigenga, yahaze udushya turimo Robot ndetse n’amapave akozwe mu macupa ya pulasitiki.